AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Mugimba J. Baptiste n'Iyamuremye J. Claude bagejejwe imbere y'urukiko rw'ibanze

Yanditswe Nov, 21 2016 16:38 PM | 2,472 Views



Kuri uyu wa mbere ni bwo Mugimba Jean Baptiste w'imyaka 59 n'Iyamuremye Jean Claude w'imyaka 41, bagejejwe bwa mbere imbere y'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga ngo bamenyeshwe ibyaha baregwa.

Bakihagera abaregwa bahise bagaragariza urukiko ko batiteguye, bahabwa igihe cyo kwitegura kuburana.

Urukiko rwabahaye kugeza kuri uyu wa kabiri saa munani, akaba ari bwo bazongera kwitaba urukiko.

Aba bagabo bombi ku itariki 12 nibwo bageze i Kigali boherejwe n'igihugu cy'u Buholandi ngo baburanishwe n'ubutabera bw'u Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko bubakurikiranyeho ibyaha bya Jenoside, n'ibyaha byo kurimbura byibasiye inyoko muntu, harimo icyaha cyo kwica no kurimbura imbaga, Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside no gukangurira abaturage b'abahutu kwica abatutsi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura