AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MININFRA igiye gukemura ikibazo cy’amazi aho WASAC itagera

Yanditswe Jun, 13 2017 15:58 PM | 3,752 Views



Minisiteri y'Ibikorwa remezo MININFRA iravuga ko igiye gushyira abacunga imiyoboro y'amazi mu bice by'icyaro aho WASAC itagera mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy'ibura ry'amazi cyakunze kugaragara. Mu bihe bitandukanye, iyi minisiteri ikaba yaragiranye ibiganiro n'abayobozi b'uturere twose mu gihugu ibasobanurira ibijyanye n'iyi politiki nshya.

Ikibazo cy'ibura ry'amazi mu bice bitandukanye by'igihugu si gishya n'ubwo hashyizweho gahunda zitandukanye ndetse zigenda zigabanya ubukana bwacyo. Bamwe mu baturage bavuga ko hari aho ibikorwa remezo byashyizwe ariko bikaza kwangirika bigatuma babura amazi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi na politiki muri Minisiteri y'ibikorwa remezo, Aime Muzora asobanura ko Leta yahagurukiye iki kibazo ndetse ko hanashyizweho politiki nshya izanacyemura ikibazo cy'imicungire y'imiyoboro y'amazi ikunze kwangirika bigatuma amazi abura cyane cyane mu bice by'icyaro: Ni muri urwo rwego rero muri policy nshya bigaragara yuko hagiye gushyirwaho abo bita private operaters, abacunga imiyoboro mu nce cyane cyane z'icyaro ahantu WASC itagera itageza ibikorwa byayo muri ubwo buryo rero bwagiyeho bushya bwo kugira ngo imiyoboro yo mu cyaro igire uyicunga umunsi ku wundi bituma idapfa niyo ugize ikibazo uwo muntu uwucunga ahita awukora kandi bituma noneho na seerivisi bahaga abantu mu cyaro amazi agomba guhora agenda kandi ku giciro gishimishije akanahoraho ari meza.”

Iyi politiki nshya y'imicungire y'amazi, isuku n'isukura ije isimbura iyo mu mwaka 2010 yagenaga ko ibi byose bicungirwa hamwe. Gusa kuri ubu amazi azagenzurwa ukwayo, isuku nayo yitwabweho ukwayo.

Angelique Mukunde, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kicukiro ushinzwe iterambere ry'Ubukungu asanga iyi politiki izakemura ibibazo byinshi: Iyi politiki nshya ijyanye n'imicungire y'amazi ndetse n'imicungire yo gutunganya no gukusanya imyanda muri rusange turabona ari politiki nziza mu buryo ikozwe biragaragara harimo politiki ubwayo hakabamo noneho n'uburyo bwo gushyira mu bikorwa iyo politiki, iri clear cyangwa se iranasobanutse iragaragaza uko ibyo bikorwa dukoresha umunsi ku wundi ibikoresho dukoresha mu buzima bwa buri munsi uko isuku n'isukura bigomba kujya byitabwaho.”

Gahunda nshya ijyanye n'imicungire y'amazi, isuku n'isukura yamaze kugezwa mu ntara zose z'igihugu hakaba hari hatahiwe Umujyi wa Kigali.

Uretse gukemura ikibazo cy'imicungire y'imiyoboro y'amazi ndetse no kugenzura amazi n'isuku buri kimwe ukwayo, ngo inagamije kongerera uturere ubushobozi mu by'imicungire y'ibikorwa remezo byitezweho kuzamura umubare w'abagerwaho n'amazi meza ndetse n'ibikorwaremezo byubatswe bikazaramba.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage