AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Leta irasaba itangazamakuru gufasha abaturage kugira imyumvire imwe ku matora

Yanditswe Jul, 11 2017 16:51 PM | 3,164 Views



Leta y'u Rwanda irasaba abanyarwanda mu ngeri zose guha amatora agaciro akwiye. Ikindi ngo itangazamakuru rigomba kugaragaza uruhare mu gutuma abanyarwanda bagira imyumvire imwe kuri aya matora.

Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Johnston BUSIGYE, avuga ko nubwo amatora ari igikorwa cya demokarasi kandi gikomeye mu mibereho y'igihugu, adakwiye kuba icyuho cy'abafite ibitekerezo bibi by'amacakubiri .Minisitiri BUSINGYE, ashimangira kandi ko gutanga ibitekerezo bitandukanye n'ibya mugenzi wawe nk'uko bikorwa mu bihe byo kwiyamamaza ntaho bikwiye guhurira no guhungabanya ubumwe bw'abanyarwanda.

Mu izina ry'inzego zose z'umutekano, umuyobozi mukuru wa polisi y'igihugu CG Emmanuel GASANA, we asaba abanyarwanda kwirinda amagambo n'ibikorwa byatuma bakurikiranwa n'inzego zibifitiye ububasha muri iki gihe cy'amatora y'umukuru w'igihugu. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'urwego rw'abanyamakuru bigenzura Emmanuel MUGISHA we avuga ko imigendekere myiza y'amatora ari ingenzi kandi bihura n'inshingano z'itangazamakuru rifite kuri rubanda.

Ingengabihe ya komisiyo y'igihugu y'amatora, igaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza kubakandida mu matora ya perezida wa Repubulika bitangira kuri uyu wa gatanu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage