Yanditswe Mar, 02 2017 13:59 PM | 2,036 Views
Minisiteri y’uburezi yatangije igikorwa cyo kubarura abarimu mu mashuri ya leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano kugira ngo hagaragazwe umubare nyawo w’abarimu kuko ngo byagaragaye ko hari ahagaragara abarimu ba baringa.
Minisiteri y’Uburezi ikaba yarasohoye itangazo rivuga ko igiye gukora ibarura ry’abarimu mu gihugu hose ryatangiye guhera ku itariki ya mbere kugeza ku ya 10 Werurwe 2017.
MINEDUC ivuga ko iri barura rigamije kwerekana imibare nyayo y’abarimu no kuvumbura abarimu ba baringa.
Muri raporo ya komisiyo y’abakozi ba leta y’umwaka wa 2015-2016, hagaragaye ikibazo cy’abarimu ba baringa mu mashuri. Iki kibazo cyagaragaye cyane mu karere ka Nyagatare ahagaragaye abarimu bahembwa nk’abafite icyiciro cya mbere cyangwa icya 2 cya kaminuza kandi barize amashuri 6 yisumbuye. Ibi bikaba byaratumye Ministeri y’imari n’igenamigambi itanga amafranga y’umurengera yagenewe imishahara yabo.
Muri aka karere, imibare igaragaza ko muri Nyagatare honyine, abarimu bari mu myanya ari abagera ku 1590, nyamara abagenerwa imishahara ari 1719, ni ukuvuga ko 129 bahembwa badakora.
Gusa ariko si muri aka karere konyine ka Nyagatare, ahubwo REB yavuze ko hashyizweho n’ingamba zizatuma iki kibazo cy’abarimu ba bringa gicika burundu mu gihugu hose. Muri izo ngamba harimo kwiyandikisha ku barium b’umwuga nk’uko bikorwa mu zinda nzego
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru