AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINEDUC yatangaje amanota y'abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye na TVET

Yanditswe Feb, 16 2017 18:37 PM | 6,509 Views



Ministeri y'uburezi yatangaje amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza umwaka w'amashuri wa 2016  mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, ni ukuvuga ay'abize amasomo rusange, abize imyuga n'ubumenyingiro ndetse n'abize uburezi. Iyi ministeri ikaba yishimira ko abanyeshuli biga imyuga biyongereye ndetse banatsinda ku gipimo cyo hejuru.

Aya manota yashyizwe ahagaragara yerekana impuzandego ku mitsindire hagati y'abakobwa n'abahungu ku byiciro bitandukanye by'abakoze. Mu masomo rusange abakobwa batsinze ku kigero cya 52,5% naho abahungu batsinda ku kigero cya 47,5%. mu mashuri y'imyunga n'ubumenyi ngiro abahungu batsinze ku kigero cya 90% naho abakobwa bose bakoze  batsinze ku kigero cya 86,3%.

Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye avuga ko n'ubwo bigaragara ko abanyeshuri batsinze ku kigero gishimishije ariko ngo n'ibigo bitanga umusaruro mucye mu mitsindishirize bigomba gufatirwa ibyemezo.

Ugereranije n'umwaka wa 2015 umubare w'abiyandikishije gukora kuri buri cyiciro warazamutse kuko mu bize amasomo rusange abanyeshuri  biyandikishije gukora ibizamini bya leta mu mwaka wa 2016 bari 41,609 abakoze ni 41,240 abatsinze neza ni 99,1% mu gihe mu mwaka wa 2015 abatsinze neza bari 89,5%. Abize amashuri y'uburezi abiyandikishije gukora ni 2,787 abakoze ibizamini ni 2782 bingana na 99,8% abatsinze neza ni 99,6%.

Minisiteri y'uburezi ivuga ko mu mwaka w'amashuli wa 2016 mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro umubare w'abayagana wiyongereye cyane kurusha ahandi kuko abiyandikishije ari 24086 abakoze bakaba 24074 bangana na 99,5%. Mu gihe mu mwaka wa 2015 abiribiyandikishishe bari ibihumbi 23153 abakoze ikizamini ni 22930.

Abatsinze neza ni 21283 ni ukuvuga 88,41% by'abakoze bose, mu gihe mu mwaka wa 2015 abatsinze bari 88,35%. Ubu abanyeshuri bashobora kureba amanota yabo ku rubuga rwa REB abize imyuga bakareba ku rubuga rwa  WDA naho abize amashuri abategura kujya mu burezi ni ukujya ku rubuga rwa kaminuza y'u rwanda ishami ry'uburezi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage