AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

MINECOFIN yasinyanye amasezerano na banki y'isi yo kunoza imikorere muri leta

Yanditswe Nov, 05 2018 21:49 PM | 17,556 Views



Minisiteri y’imari n’igenamigambi iratangaza ko hagiye kunozwa kurushaho uburyo umutungo wa leta n’inzego ziyishamikiyeho bicugwa mu rwego rwo kunoza imikorere muri rusange. Ni nyuma yuko Banki y’isi isinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoi 20 azafasha kunoza ikoranabuhanga muri serivise za leta n’imitangire y’amasoko.

Mu kiganiro nyuma yo gusinya amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni zigera kuri 20 z’amadorali na banki y’isi azashorwa mu kunoza imicungire y’umutungo n’imari bya leta, minisitiri w’imri n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya mafaranga azafasha guhugura no kwagura ubumenyi mu bakozi ba leta bakora ibarura n’icungamari rya leta, uburyo bwo kubigenzura buzwi nka Audit, igenamigambi ndetse no kuzoza uburyo bw’imitangire y’amasoko ya leta aho yanongeyeho ko hari gahunda zashyizweho zo gukurikirana abagaragayeho gucunga nabi imari n’umutungo wa leta nkuko bigaragazwa muri za raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari.

Izi miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika angana na miliyali zirenga 18 z’amafaranga y’u Rwanda ahanini aharagarira mu kunoza ikoranabuhanga ku nzego za leta muri serivise z’imari ndetse no kunoza ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko  aho umuyobozi mukuru uhagarariye banki y’isi mu Rwanda Yasser El-Gammal yashimangiye ko aya mafaranga by’umwihariko azunganira gahunda zo kongera ubumenyi bw’abakozi ba leta mu gucunga neza umutungo wa rubanda.

Iri koranabuhanga rivugwa mu mitangire y’amasoko ya leta ryatangiye gukoreshwa ndetse ikigo cy’igihugu gishinzwe kubikurikirana cyo kikavuga ko nta soko rya leta rizongera gutangwa ritasabwe hifshishijwe ikoranabuhanga rya e-GP cyangwa Electronic Government procurement system.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira