AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

MINECOFIN yasinyanye amasezerano na banki y'isi yo guteza imbere urwego rw'imari

Yanditswe Dec, 04 2017 16:24 PM | 6,475 Views



Aya masezerano afite agaciro ka miliyali 104 z'amafaranga y'u Rwanda akaba ari inguzanyo izishyurwa mu myaka 38 ku nyungu iri munsi ya 1%.

Aya masezerano yasinyweho ku ruhande rwa leta y'u Rwanda na minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete mu gihe ku ruhande rwa Banki y'isi yasinyweho n'uhagarariye banki y'isi mu Rwanda Yaseer El Gamar.

Impande zombi zemeza ko aya masezerano ari ikimenyetso cy'ubufatanye mu gihe minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete we ashimangira ko uru ari urundi ruhare rufatika banki y'isi igaragaje mu kunganira leta y'u Rwanda gukemura ikibazo cy'ingufu z'amashanyarazi ku nguzanyo y'igihe kirekire kandi idahenze.

Yaseer El Gamar uhagarariye banki y'isi avuga ko aya mafaranga ari igice gito cya miliyali 271 z’amanyarwanda iyo banki yageneye iterambere ry'urwego rw'ingufu mu Rwanda mu gihe cy'imyaka itatu andi akazatangwa mu bindi byiciro bibiri bizakurikiraho.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ibikorwaremezo ushinzwe ingufu Kamayirese avuga ko aya mafaranga azunganira izindi mbaraga zirigushyirwa mu kwihutisha isakazwa ry'amashanyarazi rikava kuri 41% y'ingo ziyafite uyu munsi bigere ku 100% mu myaka irindwi iri imbere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama