AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINECOFIN yasabye inteko kwemeza umushinga w'itegeko rivugurura ingengo y'imari

Yanditswe Feb, 07 2017 17:33 PM | 3,377 Views



Guverinoma y'u Rwanda yashyikirije inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite umushinga w'itegeko rivugurura ingengo y'imari y'umwaka wa 2016-2017. Muri uyu mushinga hagaragaramo ko inkunga iva mu mahanga izagabanukaho miliyari hafi 39 naho inguzanyo zivayo ziyongereho miliyari 7 z'amafranga y'u Rwanda.

Minisiteri y'imari n'igenamigambi yasabye inteko kwemeza umushinga w'ivugururwa ry'ingengo y'imari ya 2016-2017. Muri rusange ivugurura ry’Ingengo y’imari rirareba uburyo amafaranga  ateganyijwe kwinjizwa ndetse n’ibikorwa azakoreshwamo.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yabwiye inteko ko hifuzwa ko ingengo y’Imari 2016/17 yavugururwa ikiyongeraho miliyari 4,9 ni ukuvuga ikava kuri miliyari 1,949.4Rwf ikagera kuri miliyari 1,954.2.

Yavuze ko hari amafranga azinjira muri iyi ngengo aturutse mu kugurisha imigabane ya Leta muri Banki ya I&M Bank Rwanda. Hazabaho kandi gusaranganya amafaranga y'ingengo y’imari ku bikorwa bishya harimo kwagura ibikorwa bya RWANDAIR harimo kongera indege zayo bizatwara miliyari 24 z'amafrw, no kugenera ingengo y’Imari Ibigo bishya biherutse gushyirwaho bisimbura Ikigo cyari gishinzwe umutungo kamere.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu, ateganyijwe kwiyongera kuva kuri Miliyari 1,182.4 kugera kuri Miliyari 1,186.3 mu gihe amafaranga y'Inkunga ziva mu mahanga azagabanuka kuva kuri Miliyari 365.3 z’amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 326.6. Gusa MINECOFIN ivuga ko inguzanyo ziva mu mahanga ziziyongera kuva kuri Miliyari 367.7 z’amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 375.1.

Ministri Gatete yabwiye inteko ishinga amategeko ko amafaranga yiyongereye mu ngengo y’Imari azasaranganywa mu bikorwa bitandukanye nk'aho yagaragaje ko Miliyari 24.5 zizakoreshwa mu kohereza ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku isi, miliyari 8 zizafasha mu kwishyura agahimbazamusyi k’abarimu, miliyari 4.9 zizakoreshwa mu gutunga abagororwa, Miliyari 1.8 azakoreshwa mu bikorwa by’ibarurishamibare bitandukanye bitanga imibare ikoreshwa mu igenamigambi, mu gihe avuga ko miliyari 1 izongerwa Komisiyo y’Amatora mu rwego rwo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Uyu mwaka.

Muri uyu mushinga w'itegeko biteganyijwe ko ingengo y’imari y’iterambere izagabanuka ikava kuri miliyari 785.7 ikagera kuri miliyari 777.9 z'amafrw, mu gihe miliyari 5 zongerewe ikigo cya RTDA agenewe kwishyura imisoro ijyanye no kubaka imihanda, Miliyari 1.5 yagenewe kwishyura ingurane ku baturage bafite ibikorwa byangijwe no gukora imihanda, miliyari 2.7 yongerewe Ikigo gishinzwe Ingufu z’amashanyarazi EDCL, Miliyari 2.5 yongerewe Ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi, mu mushinga wo guhunika imyaka, Miliyari 1.3 yongerewe Ministeri y'umutungo kamere mu mushinga wo gukomeza ubushakashatsi ku mutungo kamere, Miliyoni 700 yongerewe Ikigo cya RAB agenewe kurangiza imirimo yo kubaka Ibibumbiro byo kuhira amatungo, Miliyoni 420 zongerewe komisiyo yo kurwanya jenoside agenewe kwihutisha umushinga wo kubika ku buryo bw’Ikoranabuhanga inyandiko z’inkiko Gacaca.

Minisiteri y'imari n'igenamigambi ivuga ko Ingengo y’Imari yagenewe Ishoramari rya Leta (Net lending) izava kuri Miliyari 121.4 igere kuri Miliyari 142.3 mu gihe imibare yamurikiwe inteko uyu munsi yerekana ko Miliyari zigera kuri 11.5 yamaze gutangwa nk’icyiciro cya mbere cyo kwishyura imigabane Leta ifite mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Umushinga w'itegeko rivugurura ingengo y'imari ya 2016-2017 wemejwe n'abadepite 60 kuri 68 bari bitabiriye ntawarihakanye ntanuwifashe.


Photo: Archives



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage