Yanditswe Oct, 24 2018 22:08 PM | 18,862 Views
Nyuma y’ihererekanyabubasha minisitiri mushya w'ububanyi n'amahanga
Dr. Richard SEZIBERA yabwiye abakozi b’iyi minisiteri ko bagomba gukora mu
buryo budasanzwe kuko u Rwanda narwo ari igihugu kidasanzwe.
Nyuma y’iminsi 5 arahiye, Amb. Dr. Richard SEZIBERA yahererekanyije ububasha na Madame Louise MUSHIKIWABO yasimbuye ku mwanya wa minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane. Mu ijambo rye rya mbere yagejeje ku bakozi b’iyi minisiteri, Dr. SEZIBERA, yibukije ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko ushingiye ku mateka rwanyuzemo, asaba buri wese imikorere idasanzwe. Ati, "Turakorera igihugu gifite umwihariko wacyo kubera amateka yacu, kubera umuvuduko nyakubahwa perezida wa repubulika adusaba kugira, bidusaba rero gukora mu buryo butandukanye nubwo abandi bakora. Ndabizi murabizi munamaze imyaka yose ari ko mukora, ariko biradusaba kujya dukomeza kwibuka ko tutakora nk'abandi, tutakora mu buryo abandi bose bakora, tutakwirara cg ngo intege nkeya zacu zitume dutakaza icyo cyerekezo tugoma kugenderamo."
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagaragaje ko nyuma y'urugamba rwo kwibohora, diplomasi y'u Rwanda yanyuze mu bihe bitoroshye byo kubaka isura nziza igihugu gifite ubu, ashimira Minisitiri ucyuye igihe Madame Louise MUSHIKIWABO uruhare yabigizemo, amugaragaza nk'umudiplomate udasanzwe. Yibukije ko diplomasi y'u Rwanda ifite umusanzu ukomeye igomba guha igihugu mu kwesa imihigo cyihaye. Ati, "Uko igihugu cyacu gitera imbere ni nako natwe muri diplomacy dutera imbere kandi ikajyana n'ibihe igihugu cyacu kirimo. Diplomasi y'igihe cy'intambara no kugerageza gusana igihugu yakoze akazi kayo, diplomasi yo kongera kubaka igihugu cyacu no gushakisha umwanya wo kugirango icyo gihugu cyubakwe uko abanyarwanda babyifuza nayo yagize umwanya wayo, na diplomasi y'ubu ngubu y'u Rwanda tuzi rushya rwubashywe n'amahanga rufite icyerekezo kigaragara nayo ifite uko ihagaze, ariko ubwo na diplomasi yo gukomeza kutujyana mu cyerekezo 2050 nayo igomba gutera ukundi no guhinduka.
Madame Louise MUSHIKIWABO avuga ko nubwo yahawe imirimo mishya yo kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa, OIF, bitazamubuza gukomeza gukorera u Rwanda, byumwihariko diplomasi yarwo, kugirango irusheho kuzuza inshingano ifite. Madame MUSHIKIWABO wari umaze imyaka isaga 9 ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane, yasabye ko guhuza ibikorwa muri uru rwego byanozwa kurushaho, ndetse hagatekerezwa n'udushya twahangwa mu mikorere y'uru rwego kugirango rurusheho kujyana n'icyerekezo cy'igihugu ndetse n'uburyo ibintu bihindagurika muri diplomasi mpuzamahanga.
Dr. Richard SEZIBERA aheruka kugirwa Minisitiri w'ububanyi n'ubutwererane muri guverinoma nshya yavuguruwe na perezida wa repubulika Paul KAGAME tariki 18 z'uku kwezi, anarahirira imirimo mishya kimwe na bagenzi be bashya muri iyo guverinoma tariki 19 z'uku kwezi. Asimbuye Madame Louise MUSHIKIWABO nawe uheruka kwemezwa n'inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw'igifaransa ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w'uwo muryango wa Francophonie.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru