Yanditswe Oct, 17 2017 19:41 PM | 4,626 Views
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta iratangaza ko igiye kurushaho gukorana n’inzego zitandukanye hagamojwe kwirinda amakosa ajyanye n’imitangire y’akazi ndetse nigihombo gokomoka ku manza leta itsindwa.
Perezida w'inama y'abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta François Habiyambere, avuga ko iyo komisiyo ifite inshingano zo guhwitura abayobozi kwirinda gufata ibyemezo binyuranyije n'amategeko kuko bigusha Leta mu gihombo. Yagize ati, ''Tugomba gukomeza gukora ku buryo abafata ibyemezo bumva bafite inshingano zo kubahiriza amategeko. Gusa twumve ko ibyo byemezo n'ubwo byaba 10% bitubahirije amategeko ntabwo ari ibyo kwihanganirwa, kuko iyo ni imungu imunga ya miyoborere myiza, dushaka, mureke gukomeze dufatanye abantu bose, twatangiye guhwitura abantu tubabwira tuti mujye mukurikiza amabwiriza ya Ministre w;'intebe avugako abantu bateje Leta igihombo bagomba kubihanirwa.'' Ikindi kandi asanga uburyo bwo kumenyekanisha amategeko mu bayobozi bigabanya abayica nkana.
Isesengura ku gihombo Leta yatewe n'abayobozi
b'inzego zitandukanye bagiye bafata ibyemezo bihubukiyeho kandi bidakurikije
amategeko ku kicungire y'abakozi mu myaka ya 2012-2015, ryagaragaje ko ko icyo
gihombo kigera ku mafaranga y'u Rwanda 524.270.595 n'amadolari y'Amerika
17.400, yatanzwe nyuma y'aho Leta tsinzwe mu manza.
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ivuga ko ibi bibazo byo guteza Leta igihombo hari aho bikigaragara, n'ubwo byaragabanyije ubukana ugereranyije no mu myaka 2 ishize nyuma y'aho hagiriyeho amabwiriza areba uwateje Leta igihombo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
38 minutes
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru