AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

MIFOTRA irasaba ko hakirindwa imanza zishyira leta mu gihombo kubera amakosa

Yanditswe Oct, 17 2017 19:41 PM | 4,626 Views



Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta iratangaza ko igiye kurushaho gukorana n’inzego zitandukanye hagamojwe kwirinda amakosa ajyanye n’imitangire y’akazi ndetse nigihombo gokomoka ku manza leta itsindwa.

Perezida w'inama y'abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta François Habiyambere, avuga ko iyo komisiyo ifite inshingano zo guhwitura abayobozi kwirinda gufata ibyemezo binyuranyije n'amategeko kuko bigusha Leta mu gihombo. Yagize ati, ''Tugomba gukomeza gukora ku buryo abafata ibyemezo bumva bafite inshingano zo kubahiriza amategeko. Gusa twumve ko ibyo byemezo n'ubwo byaba 10% bitubahirije amategeko ntabwo ari ibyo kwihanganirwa, kuko iyo ni imungu imunga ya miyoborere myiza, dushaka, mureke gukomeze dufatanye abantu bose, twatangiye guhwitura abantu tubabwira tuti mujye mukurikiza amabwiriza ya Ministre w;'intebe avugako abantu bateje Leta igihombo bagomba kubihanirwa.'' Ikindi kandi asanga uburyo bwo kumenyekanisha amategeko mu bayobozi bigabanya abayica nkana.

Isesengura ku gihombo Leta yatewe n'abayobozi b'inzego zitandukanye bagiye bafata ibyemezo bihubukiyeho kandi bidakurikije amategeko ku kicungire y'abakozi mu myaka ya 2012-2015, ryagaragaje ko ko icyo gihombo kigera ku mafaranga y'u Rwanda 524.270.595 n'amadolari y'Amerika 17.400, yatanzwe nyuma y'aho Leta tsinzwe mu manza.

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ivuga ko ibi bibazo byo guteza Leta igihombo hari aho bikigaragara, n'ubwo byaragabanyije ubukana ugereranyije no mu myaka 2 ishize nyuma y'aho hagiriyeho amabwiriza areba uwateje Leta igihombo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira