AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

METEO Rwanda irateguza abaturage ko imvura y'itumba izagwa mu mezi 3

Yanditswe Feb, 21 2018 21:25 PM | 5,511 Views



Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyagaragaje ko imvura y’itumba izagwa mu mezi 3 ari imbere, ishobora kwiyongera cyangwa ikagabanuka bitewe n’agace runaka. Abahinzi barakangurirwa gukoresha amakuru y’ubumenyi bw’ikirere  bagezwaho, kugirango abafashe kwitegura mu gihe cy’ihinga.

Semafara john, uyobora ikigo cy’ igihugu cy’iteganyagihe avuga ko  igihembwe cy’imvura y’itumba cyatangiye kare ugereranije no mu myaka yashize kikaba cyaratangiye mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare, aho biteganyijwe ko gishobora kurangira hagati y’ itariki ya 20 n’ iya 30 z’ ukwezi kwa 5 uyu mwaka. Yagize ati, "Hari aho imvura izagwa nk’isanzwe igwa muri ako karere, hari naho izaba nyinshi kurusha. Aho izagwa ari nyinshi ni mu majyaruguru agana ibirengerazuba no mu majyepfo agana iburengerazuba. Ahandi bigaragara ko imvura itazaba nyinshi cyane...umuyaga wa Alanina  niwo ugeze nko kuri 50% niwo utera igabanuka ry’imvura mu turere twinshi tw’igihugu."

Imvura ni kimwe mu bituma umusaruro wiyongera. Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko mu gihembwe gishize imyaka irimo ibigori, Umuceri, Soya, ibishyimbo, ingano, ibirayi n’imyumbati byahinzwe ku buso  bwa Hegitare zisaga ibihumbi 75 (751202), havuye umusaruro ungana na toni  miliyoni 3 zisaga  (3,265.000).

Telesphore Ndabamenye ukuriye ishami rishinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu kigo RAB, avuga ko iteganyagihe rifasha mu gutanga amakuru ku bahinzi. Ati, "iki gihembwe hari ibihingwa byera vuba birimo ibigori, amoko yera vuba, igihingwa cy’umuceri gisanzwe gihungwa mu bishanga. Hari kandi imboga zihingwa mu mibande no mu bishaka, abaturage basabwa gukoresha aya makuru baba babonye. Hari aho abaturage batangiye gufata inyongeramusaruro, imbuto dutanga muri nkunganire niyo tudatanga muri nkunganire."

Meteo Rwanda ivuga ko ku kigero kiri hejuru ya 80 %, imvura y’ umuhindo yaguye hagati y’ ukwezi kwa 9 n’ ukwezi kwa 12 umwaka ushize, yaguye  uko yari iteganijwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira