Yanditswe Jul, 05 2017 15:51 PM | 3,137 Views
I Kigali hatangiye inama mpuzamahanga ku ireme ry'uburezi muri Afurika izamara iminsi 2, yateguwe n'ikigo nyafurika gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye, SDGs CENTRE FOR AFRICA.
Perezida wa
republika Paul Kagame wayitangije ku mugaragaro yagarutse ku mikoranire hagati
ya za guverinoma, abikorera na za kaminuza.
Yagarutse kandi ku buryo uburezi muri Afrika bugenda butera imbere, gusa agaragaza ko bugikeneye guterwa inkunga. Aha ni ho yavuze ko guverinoma zonyine zitakwifasha mu bijyanye n'imari ikenerwa mu bikorwa by'uburezi. Yavuze ko Afurika ikeneye kugira umubare munini w'abize kuko kugeza ubu bakiri bake. Kwiga ku banyafurika umukuru w'igihugu Paul Kagame avuga ko ari byo bizatuma bihesha agaciro nk'abantu, barwanye ubukene ndetse bumve batekanye.
Perezida Kagame asanga kugira ngo ibyo Afrika yifuza kugeraho bizashoboka ari uko hari imiyoborere ikorera mu mucyo. Yanagarutse kandi no ku guca ubumbane hagati y'abagore n'abagabo bukwiriye kuvaho mu burezi.
Muri iyi nama kandi hagaragajwe uburyo Afrika itanga miliyari 4 z'amadolari buri mwaka itumiza impuguke zije gukora imwe mu mirimo ziba zikenewemo. Gusa hagaragajwe n'umuhigo w'uko mu mwaka w'2030 kaminuza 20 zo muri Afurika zigomba kuzaba zigaragara muri kaminuza 300 za mbere nziza ku isi zitanga uburezi bufite ireme.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru