AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwitabira amashuli y'incuke biracyari hasi ku bana bato--MINEDUC

Yanditswe Nov, 08 2018 22:27 PM | 20,661 Views



Minisiteri y'uburezi irasaba abafatanyabikorwa bayo gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi bw'abana b'incuke kuko ariho uburezi bushingiye. Abanyamadini nk'abafatanyabikorwa mu burezi bo baravuga ko bagiye kugira uruhare mu guteza imbere uburezi bw'abana b'incike.

Minisiteri y'uburezi igaragaza ko kwitabira uburezi bw’abana b'incuke biri ku kigero cya 20.6%. Isaac Munyakazi ni umunyamanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, avuga ko uburezi bw'abana b'incuke bukirimo icyuho. Yagize ati, "Uburezi bw'abana b'incuke aha mu Rwanda buracyarimo icyuho aho abana bangana na 20.6% ari bo bagana amashuri y'incuke, aha rero minisiteri y'uburezi iragaragaza ko hakiri icyuho bitewe n'uko ireme ry'uburezi rishingira ku kuba umwana yarateguwe akiri muto."


Mu nama yahuje inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda, abafatanyabikorwa biganjemo abanyamadini biyemeje kuzamura umubare w'abana bagana amashuri y'incuke.

Minisiteri y'uburezi ivuga ko imaze guhugura abarimu 1,600 bigisha mu mashuri y'incuke, basanga abayobozi bashinzwe uburezi mu turere. Leta y'u Rwanda kandi ifite intego y'uko muri 2024 umubare w'abana biga mu mashuri y'incuke uzagera kuri 54% naho muri 2030 ugere ku 100%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage