Yanditswe Apr, 21 2016 15:39 PM | 1,578 Views
Umushinjacyaha mukuru w'urukiko rwashinzwe kurangiza imanza zasigaye zitaburanishijwe n'urukiko rwa Arusha Serge Brammertz avuga ko agiye gushimangira ubufatanye mu gukurikirana imanza zoherejwe mu bihugu by'iburayi nko mu Bufaransa ku buryo bizajya bikorwa nk’uko bikorwa mu Rwanda. Ibi yabitangaje nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Nyuma yo guha icyubahiro no kunamira inzirakarengane z'abatutsi zisaga ibihumbi 259 zishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi, Umushinjacyaha mukuru Serge Brammertz yasobanuriwe muri make uburyo jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Mu Rwanda kuri ubu hari imanza eshatu zoherejwe n'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwahoze i Arusha. Umushinjacyaha mukuru wa repubulika y'u Rwanda Richard Mumuhumuza avuga ko uburyo bakurikirana imanza zoherejwe inaha mu Rwanda bitandukanye n'uburyo bakurikirana izo mu Bufaransa n’ahandi.
“Urwego rwa monitoring rwashyizwe kuri izo manza zagiye mu Bufaransa mu by'ukuri ni nka ntarwo mu byo twaganiriye n'uyu mushinjacyaha mushyashya twamugaragarije izo mpungenge atwizeza y’uko mu minsi ya vuba azasura igihugu cy'ubufaransa akaganira n'abayobozi bacyo kugirango habeho uburyo bumwe bwo gukora ibintu kuko twese murabizi icyo tugamije ni ubutabera. Urukiko rwa ICTR twagiranye urugendo rurerure mu gushaka kurwanya ibyaha n'umuco wo kudahana ni ngombwa y’uko uko dukurikirana imanza bikwiye kuba biri ku rwego rumwe haba mu Rwanda no mu bindi bihugu,arabyumva kandi ubona azanye imbaraga n'ubushake bwo gukemura ibibazo bigenda bigaragara.”
Uyu mushinjacyaha umaze ukwezi kumwe ahawe izi nshingano avuga ko bakoresheje ubufatanye n'ubushinjacyaha bwo mu Rwanda ngo gukurikirana izi manza bizakorwa kimwe nk’uko bikorwa mu Rwanda:
Yagize ati: “Mu gihe ibiro byacu bishishikajwe no gukurikirana imanza zoherejwe mu Rwanda tugomba gukora kimwe no ku zindi ziri mu bindi bihugu byazakiriye mu minsi ishize ibi bizanahuzwa kandi n'amaperereza akomeje hirya no hino ku isi hari imanza nyine zireba jenoside yo mu Rwanda ahantu hatandukanye bityo birasaba gushyira hamwe nizeye ko abashinjacyaha bazaba bakorera hamwe.”
Mu manza zisigaye harimo iza ba ruharwa 8 bashyiriweho buri umwe igihembo cy’amadolari miliyoni 5 na leta zunze ubumwe za Amerika ku bazabata muri yombi.Gusa u Rwanda rugaragaza ko hakiri inzitizi mu kubakurikirana kuko usanga bamwe barahinduye amazina ahandi ugasanga nta bushake bwa politiki bwo kubatanga buhari.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru