Yanditswe Apr, 12 2017 16:54 PM | 2,057 Views
Service ishinzwe abinjira n'abasohoka iratangaza ko kuva u Rwanda rwatangira guha abanyafurika viza bageze ku mupaka, abanyafurika barusura biyongereye ku gipimo cya 53%. Gusa bamwe mu banyuzwe n'iki cyemezo basanga n'ibindi bihugu bigifashe byaba ari ingirakamaro.
Hashize imyaka 4 irengaho amezi make u Rwanda rutangiye korohereza abanyafurika, kwinjira mu gihugu bagahabwa viza bakimara kuhagera. Mbere byasabaga kujya kuri za ambasade z'u Rwanda cyangwa gusaba kuri internet. Umuvugizi w'Ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka Yves Butera avuga ko iki cyemezo cyatumye abanyafrica bagana u Rwanda biyongera ku gipimo cya 53%.
“Imwe mu mbogamizi
abantu bakunze kugira iyo bagenda, viza nayo ibamo. Viza ikibazo cyane si
amafaranga ariko uburyo isabwa, ibonwa. Iyo ukuyeho izo mbogamizi ugatanga iyo
viza ku mupaka ni ibintu bifasha igihugu kigatera imbere,ari umuturage ari ba
bandi baza binjiye wabafashije bagateza igihugu imbere nabo bakiteza imbere.
Tubirebye kurwego rwa Afurika , Afurika nk'umugabane ugatera imbere ariko u
Rwanda rwabyungukiyemo nk'igihugu” Yves Butera
Abaturage bo mu bihugu byo muri Afurika bishyura amadorali y'amanyamerica 30 bakigera ku mupaka.
Icyemezo nk'icy'u Rwanda cyabereye urugero ibindi bihugu 13 bya Afurika.
Ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda, kivuga ko abasura u Rwanda biganjemo abaza mu nama mpuzamahanga, kwivuza, gusura incuti zabo, no kuhakorera ishoramari.
Usibye abakomoka kuri uyu mugabane wa Afurika, abandi bafatira viza mu Rwanda ni abo mu bihugu bya Austalia, Germany, New Zealand, Afurika y'epfo, Sweden, Ubwongereza na USA.
Ku rundi ruhande, abaturage bo muri Hong Kong, Philippines, Mauritius, Singapore, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bemerewe kumara iminsi 90 mu Rwanda nta viza mu gihe abo mubihugu 6 bigize umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba bo bahabwa amezi 6.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru