Yanditswe Jan, 05 2017 17:44 PM | 1,596 Views
Ikigo cyari cyahawe isoko ryo gutanga internet muri za bus zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, kiratangaza ko habayeho kutubahiriza amasezerano hagati yacyo n'ikindi byagombaga gufatanya muri iki gikorwa.
Hagati aho ariko abagenzi bemeza ko iyi internet yabafashaga, dore ko ubwo havugururwaga ibiciro by'ingendo hari hashyizwemo ikiguzi cy'iyi internet kuri ubu idakora.
Hashize igihe hashyizwe internet muri zimwe mu modoka zitwara Abagenzi mu mujyi wa Kigali.
Iyi internet yatangwaga n'ikigo cyitwa KTRN ariko binyujijwe ku kindi cyitwa TNSP. Gusa ngo habayemo kutubahiriza amasezerano hagati y'ibi bigo byombi cyane cyane ibijyanye no kwishyurwa nk'uko bisobanurwa na Sebera Antoine ushinzwe imikoranire mu kigo kigurisha internet KTRN, ari na cyo cyayigurishaga ibigo bitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.
Ku rundi ruhande, umujyanama wa Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Emmanuel Habumurenyi, avuga ko habayeho imikorere itanoze hagati y'inzego zose zari zishinzwe gutanga intenet mu modoka zitwara abagenzi
Iyi gahunda yo gushyira internet mu modoka zikora itwara rusange ry'abagenzi mu mujyi wa kigali yari yatangiriye ku modoka zirenga 480.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru