AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kunoza imiyoborere y'igihugu ni kimwe mu byaganiriweho ku wa gatanu w'umwiherero

Yanditswe Mar, 01 2017 16:12 PM | 1,333 Views



Kutihanganira abakoresha nabi imari n’umutungo by’igihugu hamwe no kunoza imiyoborere itanga umusaruro nibyo byihariye umunsi wa gatanu w’umwiherero w’abayobozi b’u Rwanda ubera mu ishuri rya Gisirikare rya Gabiro mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’ibigo biyishamikiyeho niyo yabanje gutanga ikiganiro hakurikiraho  icyatanzwe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB,Urwego rw’umuvunyi,umugenzunzi mukuru w’imari ya Leta,Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu hamwe na Transparency International /Rwanda.

Mu mwanya wo kurngurana ibitekerezo, hashimangiwe ko imiyoborere nyayo ari ishingiye ku bikorwa by’umwihariko kuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu inafite inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda hafi ya zose z’igihugu .

Uburyo bwo gufasha abatishoboye nabwo bwafashe umwanya, ahagaragaye ko hakiri imiryango igera ku bihumbi 400 igomba guhabwa ibikenewe byose kugira ngo ive mu  bukene bukabije dore ko ngo hubatswe n’uburyo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kuburizamo ikoreshwa nabi ry’izo gahunda mu gihe hamaze kugurizwa miliyari 3 zihwanye na 64% by’amafaranga yanyerejwe muri gahunda ya VIUP. N’ubwo bimeze bityo ariko imibare igaragaza ko izi gahunda zagize uruhare mu kugabanya ubukene mu Rwanda.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 75 n’ab’utugari 470 bahagaritswe ku mirimo yabo ndetse ngo bamwe muri bo bagezwa imbere y’ubutabera bitewe n’amakosa n’ibyaha bitandukanye birimo no gukoresha nabi gahunda zari zigamije guteza imbere abo bashinzwe kuyobora.

Ingero zigaragaza imitangire ya serivisi n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu zatanzwe zagaragaje aho ibintu bimeze neza ariko izindi zigaragaza ibikwiye gukosorwa haba mu migirire hamwe no kunoza amategeko no kutihanganira nabusa abatandukira.

Nyuma yo kugaragaza intambwe yatewe mu gutuma amajwi n’amashusho bya  Radio na Televiziyo y’igihugu bikwira ku buso bw’igihugu ndetse bikambuka n’imipaka hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ,byagaragaye ko hakeneye gushyira ingufu mu buryo bufasha abaturage benshi kubona Televizeri (TV Sets) hagamijwe kongera umubare w’abifashishisha ubu buryo bw’itumanaho mu kumenya gahunda z’igihugu .

Imikorere n’imikoranire no guhana amakuru byagaragajwe nk’urukingo rwafasha inzego za Leta gukora neza no kwihutisha ibikorwa by’iterambere ndetse hashimangirwa ko  za Minisiteri zishinzwe gushyiraho politiki no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo ahanagarutswe ku ruhare rw’inteko ishinga amategeko mu kubaza izo nzego ibyo zikora.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama