AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kugira iterambere ntibivuze kuzana indangagaciro z'ahandi-Perezida Kagame

Yanditswe Aug, 28 2016 17:17 PM | 1,435 Views



Nairobi- Mu nama mpuzamahanga ya gatandatu ihuza ubuyapani na Afurika yiga ku iterambere ry’uyu mugabane,Perezida Kagame yavuze ko asanga politike nziza itangirira imbere mu gihugu, kandi ko kugira iterambere bitavuze kuzana indangagaciro z’ahandi.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru,Perezida Kagame yari mu itsinda ry’abanyacyubahiro batanze ikiganiro ku cyerekezo cya Afurika 2063 na nyuma yaho, muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo kw’abanyafurika.

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yari kumwe na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina na Prof Joseph Stiglitz impuguke mu by’ubukungu.

Perezida Kagame yasobanuye ko mu Rwanda, abaturage bashingira ku byabo bakabihuza n’ibyo biga ahandi bishobora kunganira ibyabo, ubundi bakabibyazamo umwihariko wabo.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe yavuze ko u Buyapani bugiye gutanga inkunga ingana na miliyari 30 z’amadorali ku mugabane wa Afurika, azakoreshwa mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere, akazifashishwa mu kongera ibikorwaremezo birimo amashanyarazi.

Iyi nama mpuzamahanga ihuza Ubuyapani na Afurika yatangiye ku mugaragaro ku munsi w’ejo hashize ku wa gatandatu, ikaba yasojwe kuri iki cyumweru. Ni ubwa mbere ibereye muri Afurika kuva yatangira mu 1993. Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 34, hamwe n’abandi bayobozi bakomeye mu nzego zinyuranye ku Isi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura