Yanditswe Nov, 28 2016 12:14 PM | 1,876 Views
Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi yafunguye ku mugaragaro Inama nyafurika y amashyirahamwe y'ibigo by'imari n'imigabane. Ni inama yitabiriwe n'abayobozi b'ibigo by'imari baturutse hirya no hino ku isi bungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo isoko ry'imari n'imigabane ribashe gutera imbere.
Imwe mu mbogamizi
zibangamiye amasoko y'imari n'imigabane muri Afuriks, ndetse no ku isi muri
rusange, ni uko kugeza ubu abaturage
basanzwe bataramenya Inyungu zirimo kuko usanga ryitabirwa n'ibigo binini gusa
ndetse n'abafite igishoro n'imari nyinshi. Aha, abayobozi bavugako ari ngombwa
gukora ubushakashatsi ndetse n'ubukangurangambaga, kugirango abaturage babashe
kumenya inyungu zirimo mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.
Indi mbogamizi
yagaragajwe ni ihungabana ry'ubukungu ku rwego mpuzamahanga, ndetse n'amasoko
y'imari n'imigabane mu bihugu aba adafite ubunararibonye muri ako kazi, ndetse
n'abashora Imari yabo muri ayo masoko bagura imigabane, cyangwa se impapuro
z'agaciro usanga akenshi baseta Ibirenge mu gushora Imari ihagije, n’abagerageje ku bikora bakabikora igihe gito
bakabivamo. Aha kandi hazamo no kwitinya kw'abashaka gushora Imari yabo.
Minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb Claver Gatete, avugako za guverinoma zigomba gukangurira abaturage ndetse no kubigisha inyungu n'ibyiza biri mu isoko ry Imari n'imigabane ndetse no kugura impapuro-mpeshwamwenda. Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi we asanga ubufatanye bw'ibihugu, no gukangurira abaturage kwitabira isoko ry'imari n'imigabane bizafasha cyane mu iterambere ry'ubukungu.
Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC
Apr 24, 2024
Soma inkuru
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 22
Apr 20, 2024
Soma inkuru
Bayer Leverkusen yegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona y’u Budage
Apr 14, 2024
Soma inkuru
#Kwibuka30: Arsenal FC na Bayern Munich byafashe u Rwanda mu mugongo
Apr 07, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA
Apr 04, 2024
Soma inkuru
Dr Adel Zrane watozaga muri APR FC yitabye Imana
Apr 02, 2024
Soma inkuru
Uko Tennis yabereye Umulisa Joselyne umuti wamwomoye ibikomere bya Jenoside
Apr 01, 2024
Soma inkuru
Basketball: Amakipe ya APR yatanze Pasika ku bakunzi bayo
Mar 30, 2024
Soma inkuru