AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Ku ncuro ya mbere igihugu cya Turukiya cyafunguye ambasade yacyo mu Rwanda

Yanditswe May, 31 2016 17:25 PM | 1,505 Views



Kigali, kuri uyu wa kabiri igihugu cya Turukiya gihagarariwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mevlüt Çavuşoğlu cyasinyanye amasezerano n’igihugu cy’u Rwanda cyari gihagarariwe na minisitiri Louise Mushikiwabo. Ni amasezerano y'ubufatanye mu nzego eshatu mu muhango  aba baminisitiri bombi batangajemo ko bishimira ko umubano w'ibi bihugu ukomeje kwaguka.

Amasezerano y' ubufatanye hagati ya minisiteri y' ububanyi n'amahanga y' u Rwanda n'iya Turkiya niyo yasinywe ku ikubitiro. Muri uyu muhango, ministri w' ububanyi n'amahanga n' ubutwererane w' u Rwanda madamu Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa Turkiya Mevlüt Çavuşoğlu banasinye amasezerano y' ubufatanye mu rwego rw'uburezi hamwe n'areba abinjira n' abasohoka. Cyakora ngo harateganywa andi masezerano mu zindi nzego.


Minisitiri Çavuşoğlu yagize ati: “Tuzasinya andi masezerano arebana n' ubuhinzi vuba aha, ndetse no mu guteza imbere hamwe no kubungabunga ishoramari mu bihugu byombi,ubwo rero dukeneye kongera ingano y' ishoramari mu Rwanda, ndetse byashoboka n'abanyarwanda bagashora imari muri Turukiya"

"Turateganya andi mahirwe mu nzego nk'iz'inganda zikora imyenda, u Rwanda rukeneye mu biza ku isonga mu ishoramari n' ubukungu, turanarenza amaso ubucuruzi, tukareba n'ibjyanye n'amahugurwa, iyongera gaciro ku biva muri Turkiya, mu nzego z' ubuvuzi, imyubakire, n'andi mahirwe menshi tuzi ko atangwa na Turkiya kandi twifuza kungukiramo." Madamu Mushikiwabo

Minisitiri Mushikiwabo kandi arasaba abikorera bo mu bihugu byombi kubyaza umusaruro amahirwe ashingiye ku mubano mwiza ubiranga.

Mu masezerano yasinywe uyu munsi kandi, harimo ayemerera abayobozi b'u Rwanda bakoresha urwandiko rw'abajya mu mahanga rw'aba diplomate kwinjira badasabye Visa muri Turkiya. Minisitiri Çavuşoğlu asanga imbogamizi za visa zigomba gukomeza kuvanwaho ku mpande zombi.


Mu myaka igera kuri 7 ishize, ubufatanye n'ubutwererane hagati y' ibihugu by'u Rwanda na Turkiya bwarushijeho kwaguka, cyane cyane mu bucuruzi, ishoramari mu nzego nk' uburezi, serivisi ndetse no mu bwubatsi. Kuri ubu inyubako izajya yakira inama zikomeye ya Kigali Convention Centre irimo kubakwa na sosiyete yo muri Turkiya.

Ibihugu byombi kandi byemeranyijwe ko hakongerwa ingano y' ikawa y' u Rwanda yoherezwa muri Turukiya, kandi abashoramari bo muri Turkiya bakaba barushaho kugira uruhare mu iterambere ry' urwego rw' ingufu mu Rwanda.

Aba baminisitiri banifatanyije mu gufungura ku mugaragaro inzu izakorerwamo na Ambassaderi wa Turukiya mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira