AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Africa: Komisiyo z'amatora ziri kwigira hamwe uko imvururu mu matora zakumirwa

Yanditswe Nov, 09 2017 11:34 AM | 6,493 Views



Abayobozi ba za komisiyo zishinzwe amatora muri Afrika bateraniye mu nama y'iminsi 2 i Kigali, basanga urubyiruko rukwiye kwinjizwa mu mitegurire n'imigendekere myiza y'amatora muri Afrika, kuko ari bo ahanini bashorwa mu bikorwa bibi mbere na nyuma y'amatora. 

Komisiyo zishinzwe amatora, abahagarariye izi nzego bemeza ko imikorere yazo ibangamirwa rimwe na rimwe n’abanyapolitiki baba bifuza gutsinda amatora uko byagenda kose.

Prof. Attahiru Jega, wabaye Perezida wa komisiyo y'amatora mu gihugu cya Nigeria avuga ko ibi ari byo ahanini bikurura imvururu mbere y'amatora, mu gihe aba cyangwa na nyuma yayo. Yagize ati, "Ikibazo gikomereye komisiyo z'amatora wenda nko muri Nigeria, ni imikoranire hagati yazo n'abanyapolitike ku buryo butabogamye: ibihugu byinshi muri afrika na Nigeria irimo abantu bajya muri politiki bishyizemo ko bagomba gutsinda byanze bikunze, ibyo bitera imvururu, inzangano. Komisiyo z'amatora zikeneye gukora kinyamwuga."


Usibye kuba bamwe mu bayobozi muri Afrika badakozwa ibyavuye mu matora, haniyongeraho uruhare rw'urubyiruko mu bikorwa bya politiki muri rusange n'iby'amatora by'umwihariko. Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa komisiyo y’igihugu y'amatora mu Rwanda ashima uruhare urubyiruko rugira mu matora. Ati, "Mu Rwanda urubyiruko ruradufasha cyane, mu bakorerabushake bacu abenshi ni urubyiruko bigatuma amatora adahenda igihugu, bagakangurira abaturage kuyitabira, bagatora n'urubyiruko ruzabahagarira mu nzego zose kugirango bagire uruhare bitari mu matora gusa no mu iterambere ry'igihugu."

Abahagarariye za komisiyo z’amatora baturutse mu bihugu 48 kuri 54 bigize Afrika, ni bo bitabiriye iyi nama. Bavuga ko hari ikibazo cy'uko hamwe na hamwe muri Afrika ibiva mu matora komisiyo ziyashinzwe zitangaza bitemerwa, bigakurikirwa n'imvururu.

Afrika ituwe n'abaturage bagera kuri miliyari 1.2 muri bo 65% ni urubyiruko. Ambasaderi Minata Samate komiseri ushinzwe politike mu muryango wa Afrika yunze ubumwe avuga ko nta mahitamo yandi Afrika ifite usibye guha urubuga urubyiruko rukagira uruhare muri politiki y'ibihugu byabo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage