Yanditswe Aug, 31 2016 10:04 AM | 1,515 Views
Uruzinduko rwa perezida wa Benin Patrice Talon, rwakomereje mu kigo gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) no mu gace kahariwe inganda, kazwi nka Special Economic Zone. Umuyobozi wa RDB Francis Gatare yatangaje ko uruzindiko rwa Perezida wa Benin rutanga icyizere ku bufatanye mu ishoramari n'ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Benin.
Ikigo RDB kuva cyajyaho mu 2008 nyuma y'aho gikomatanyirije hamwe ibigo 8, cyihutiye gutanga serivices zishingiye ku ikoranabuhanga, guteza imbere ubukerarugendo n'amahoteli
Ubwo yageraga muri icyo kigo, Perezida wa Bénin Patrice Talon yasobanuriwe kandi anerekwa imikorere yacyo n'aho kigeze mu kureshya no kwereka abashoramari ahari amahirwe yabyazwa umusaruro mu Rwanda.
Mu gace kahariwe inganda, Perezida wa Benin Patrice Talon yasuye uruganda rumaze imyaka 2 rukora imyenda G&H Garments Factory rwahaye akazi abantu basaga 900, urukora ibikoreshyo byifashishwa kwa muganga, urukora amatara aronderereza umuriro w'amashanyarazi Sahasra n'izindi.
Perezida wa Benin yashimye intera izo nganda zigezeho, abifuriza kongera umusaruro n'umurava.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru