AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Kigali: Impanuka y'ikamyo yahitanye umuntu umwe kimironko

Yanditswe May, 31 2016 10:14 AM | 3,879 Views



I Kimironko, ho mu karere ka Gasabo, Impanuka ikomeye y’ikamyo ihitanye ubuzima bw’umuntu umwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ahagana mu masaha ya saa moya, ikamyo itwara amabuye n’imicanga igonze imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yari itwaye ibitoki ndetse inagonga imodoka ya Coaster itwara abagenzi.

Hari ayandi makuru ahari avuga ko  umuntu umwe ahase ahasiga  ubuzima abandi bagakomereka bikomeye.

Mu bakomerekeye muri iyo mpanuka harimo n’abari bicaye muri coaster bategereje ko ihaguruka; yabereye mu Murenge wa Bumbogo mu Kagali ka Kinyaga ahazwi nko kwa Nayinzira.

Umugenzi wari uri aho yabwiye abanyamakuru ko ikamyo yabuze feri, igahita igonga indi modoka ya Hilux yari ipakiye ibitoki ndetse iyo kamyo ikibarangura ikanagonga coaster yari irimo ipakira abagenzi.

Abari bicaye muri iyo coaster berekeza Kimironko muri gare bakomeretse nubwo bidakabije.

Kugeza ubu ntacyo  Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda riratangaza kubyerekeranye n'iyi mpanuka.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize