Yanditswe Apr, 25 2016 18:11 PM | 2,333 Views
Abaturiye ikiyaga cyavutse inyuma y'uruganda rw'Inyange mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro,
barasaba ko ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kugira icyo bukora mu gukumira
impanuka zishobora guturuka ku bana boga muri icyo kiyaga.
Aho icyo kiyaga kivukiye, abana bakunze kujya kucyogamo. Abaturage babona abo bana basanga ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora mu gukumira impanuka bagirira muri icyo kiyaga. Umwe mu bahaturiye yemeza ko mu myaka 2 ishize yabonye umuntu waguye muri icyo kiyaga aroba yitaba Imana, n'abandi ngo yagiye yumva baguyemo baroba. Uretse no kugwamo kw'abantu ariko, ayo mazi ni na mabi kuko avanzemo isayo.
Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mukunde Angelique avuga ko nyuma yo kubona icyo kiyaga kivutse hashatswe uko cyakorerwa inyigo kugira kibyazwe umusarururo. Kuri ubu ngo kikaba gikomye, nta wemerewe kukirobamo no kucyogamo, akaba akangurira ababyeyi bahaturiye kubuza abana babo kucyegera.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru