Yanditswe Mar, 11 2018 22:34 PM | 12,976 Views
Kuri
uyu wa mbere ingoro ndangamurage n’amateka yitiriwe Richard Kandt, ku bufatanye
na Ambasade y’ ubudage n’iya Israel bazamurika bimwe mu bikorwa byaranze abadipolomate mu gihe cy’intambara ya 2 y’isi, ubwo
Abayahudi bakorerwaga Jenoside abo badipolomate bakagaragagaza ubutwari, yewe
ndetse bamwe bakanarenga ku mategeko agenga ibihugu bari bahagarariye icyo gihe,
bagerageza gukiza abahigwaga.
Muri abo badipolomate bazibukwa banahabwa icyubahiro kubera kurenga ku nshingano bari bafite bagatabara abantu, harimo 9 bagaragara mu nzu ndangamateka yitiriwe Kandt bakomoka mu bihugu birimo Ubwongereza, Ubuyapani, Ubudage, Espanye, Swede, Peru, Turikiya, n’ Icyahoze ari Czechoslovakia.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru