Yanditswe Feb, 27 2017 16:35 PM | 2,880 Views
Abana bari munsi y'imyaka 2
n'abagore batwite bagera ku 108 bo mu miryango ibarirwa mu cyiciro cya mbere
cy' ubudehe batangiye guhabwa ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungamubiri.
Iki gikorwa kiri muri gahunda ya Ministeri y'ubuzima yiswe Shisha Kibondo, gahunda igamije kurwanya imirire mibi, izakorwa hirya no hino mu gihugu.
Ababyeyi bo mu karere ka Kicukiro bishimiye ko ije kubafasha mu birebana n'imirire kuko baburaga igikoma baha abana, bitewe n'amikoro make.
Iyi gahunda ije mu gihe abajyanama b'ubuzima hirya no hino mu midugudu bemeza ko bagenda bahura n' abana bafite ikibazo cy' imirire mibi.
Ubuyobozi bw'akarere ka Kicukiro buvuga ko ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko 17% by' abana bari munsi y' imyaka 5 bafite ikibazo cy' imirire mibi.
Ifu ihabwa abana n' ababyeyi muri gahunda ya Shisha Kibondo, igizwe n' ibigori, soya, amata ndetse n'isukari. Ababyeyi bigishijwe uburyo bazajya bategura igikoma kugirango bifashe umwana mu birebana n'imikurire ye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru