AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kayonza: Hon. Mukabalisa yasabye abaturage kunoza ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe Jan, 20 2017 10:54 AM | 2,396 Views



Bamwe mu baturage b'akarere ka Kayonza baratangaza ko bamaze kugera kuri byinshi kubera gahunda y'igihugu yo kuzamura ibikorerwa mu Rwanda cyangwa Made in Rwanda.

Gusa aba baturage bemeza ko babwiye izi ntumwa za rubanda mu rugendo zikomeje kugirira mu turere dutandukanye tw'igihugu ko nubwo bafite inganda zigenda zitera imbere ngo ziracyabangamiwe n'ibibazo birimo iby'amazi meza, amashanyarazi agihenze kandi acikagurika kenshi, bimwe mu bikoresho by'ibanze bakoresha babitumije hanze y'igihugu ndetse n'amasoko y'ibyo bakora akiri make.

Kuri ibi bibazo, abadepite babizeje ko babyumvise kandi ko bagiye kubikorera ubuvugizi hamwe n'izindi nzego kugira ngo harebwe icyakorwa.

Gusa, kurundi ruhande Perezida w'inteko ishingamategeko Donatille Mukabalisa asaba ko ahagaragaye ibitagenda neza byakosorwa, inganda koko zikaba inkingi y'iterambere rihamye ry'igihugu,  naho aho bigenda neza nabyo bikihuta kurushaho, ''Icyo dusaba nugukomeza kurushaho kunoza imirimo bakora bakanayagura kugira ngo irusheho gutera imbere n'imikorere irusheho kuba myiza kurenza uko bimeze uyu munsi wa none, ariko nanone icyo twakwishimira nuko aho bageze hashimishije''




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura