AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Kanombe Military Hospital yahawe ibikoresho by'ubuvuzi na leta ya Misiri

Yanditswe Oct, 27 2017 20:14 PM | 5,173 Views



Leta ya Misiri yashyikirije ibitaro bya gisirikare bya Kanombe inkunga y'ibikoresho byifashishwa mu kuvura ndetse no gutanga amasomo mu by'ubuvuzi hifashihshijwe uburyo bw'iyakure buzwi nka Telemedecine mu ndimi z'amahanga.

Ni umuhango wayobowe na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda Dr. Namira Negm wavuze ko iyi nkunga iri mu rwego rw'ubufatanye n'umubano usanzwe hagati y'u Rwanda na Misiri kandi ko igihugu cye kiteguye gukomeza gufatanya n'u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage b'ibihugu byombi.

Ibi bikoresho birimo za mudasobwa n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bijyana nazo bije bikurikira indi nkunga y'imashini 10 ziyungurura amaraso iki gihugu cyashyikirije ibitaro bya gisirikare bya Kanombe mu cyumweru gishize.

Dr. Colonel Jean Paul BITEGA, Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, avuga ko ibi bikoresho biziye igihe kuko hari byinshi bizabafasha mukunoza akazi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira