Yanditswe Apr, 23 2018 20:01 PM | 22,105 Views
Muri
gahunda y'ibikorwa by'ingabo mu iterambere ry'abaturage mu ntara y'amajyepfo,
kuri uyu wa mbere yatangirijwe mu karere ka Kamonyi mu gishanga cya Kavunja,
ahatunganijwe igishanga hanaterwa ibitunguru.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Mugina mu kagari ka Mbati mu karere ka Kamonyi ahakorewe ibikorwa by'ingabo mu iterambere ry'abaturage, bashima ingabo z'u Rwanda kuba zishishikajwe no kubafasha kunoza ubuhinzi.
Bimwe mu bindi bibazo abaturage bagaragaza birimo kwibasirwa n'ibiza, kutagira ubwanikiro buhagije bw'umusaruro bigatuma wangirika, kutabona isoko ryawo no kutagira imihanda ishobora kubafasha kugeza umusarurro wabo ku masoko.
Minisitiri w'ubuhinzi n' ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine, yijeje ko hazakomeza ubufatanye bw' inzego zose mu gukemura ibyo bibazo. Ati, ''Hari ibintu bimwe na bimwe bituma abantu batabona umusaruro kuko baba batakoze ibisabwa, ngirango mwabyumise birimo kurwanya isuri, gufata neza ibikorwa byo mu gishanga, gukora ubuhinzi nk'uko biba byigishijwe; ni ngombwa y'uko abantu bagumya gushyiramo imbaraga, abaturage bakagumya kubyigishwa bakarushaho guteza imbere ubuhinzi bwabo. Buriya iyo abantu bahinze bakabona umusaruro abantu barafatanya amasoko akaboneka, ibibazo by'imihanda ni gahunda ihari murabizi ko hari gahunda ndende imihanda y'imihahirano ikagenda igera mu giturage , gahunda zo kuhira, hari program menshi afasha abaturage kuhira imyaka....''
Ubuyobozi bw'ingabo z’u Rwanda bwijeje abaturage kuzakomeza gufatanya mu gukemura n' ibindi bibazo bahura nabyo bikidindiza iterambere ryabo.
Igishanga cya Kavunja kiri ku buso bwa hegitari 76 gifashe ku mirenge 2 uwa Mugina n' uwa Nyamiyaga, gikunze guhingwamo ibihingwa byiganjemo ibigori, ndetse n' imboga zirimo ibitunguru.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru