AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Izina "intwararumuri" rikwiye kurinda igihango cy'abanyarwanda-Jeannette Kagame

Yanditswe Nov, 04 2016 18:52 PM | 1,263 Views



Ubwo yitabiraga ihuriro rya 9 ry'umuryango Unity Club-Intwararumuri, Madamu wa Perezida wa repubulika Jeannette Kagame akaba n'umuyobozi w'ikirenga w'uyu muryango avuga ko kwitwa intwararumuri  bikwiye kujyana no kurinda igihango cy'abanyarwanda bihereye ku banyamuryango ba Unity Club.

Uyu muryango wizihiza isabukuru y'imyaka 20 umaze ushinzwe, bahawe ishimwe ry'ubumwe abarinzi b'igihango 17  bitewe n'uko abenshi bakijije abatutsi bahigwaga muri jenoside abandi bagakora ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye n'ubumwe bw'abanyarwanda nyuma ya jenoside.

Ku munsi wa kabiri w'ihuriro ry'abagize umuryango unity club Intwararumuri ryanitabiriwe n'umuyobozi w'ikirenga wawo Madamu wa perezida wa repubulika Jeannette Kagame, yabwiye abaryitabiriye ko aho uyu muryango wageze kuri byinshi biganisha abanyarwanda aheza ariko inkingi ya byose ikaba ari ukuvugisha ukuri. Madamu Jeannette Kageme yibukije ko gahunda ya ndi umunyarwanda iri mu zikomeje gutanga umusaruro ari nayo mpamvu ikwiye kuba igihango cya buri munyarwanda.

Yagize ati: “Gukomeza gusesengura neza no kwibutsa ko Ndi Umunyarwanda ari inzira ndende yo kongera kubaka ubumwe bw'abanyarwanda…”

Iri huriro rya 9 ryaranzwe no guha ishimwe ry'ubumwe/unity award abarinzi b’igihango 17 batoranyijwe hirya no hino mu gihugu bitewe n'ibikorwa by'indashyikirwa bakoze cyane cyane byo kurokora abatutsi bahigwaga mu gihe cya jenoside. Aha niho madamu Kagame ahera yemeza ko kuba intwararumuri bigomba kujyana n'ibikorwa byo kurinda igihango cy'abanyarwanda: “Abarinzi b'igihango bashinze imizi mu mitekerereze mu bihe bitandukanye, mu gukomeza igihango dufitanye n'urwatubyaye, turongera twizihize abo beza b'u Rwanda, tubyigishe ababyiruka bahakure ishema  ryo kuvukira i Rwanda dore ko ipfunwe n'agahinda aribyo benshi bari barapfunyikiweho impamba y'umuzigo w'amateka”

Bamwe mu batangiranye na Unity Club igishingwa bavuga ko byari bikigoye kubera igihugu cyari kikiyubaka:

Joly Mazimhaka (umunyamuryango wa Unity Club) ati: “Twari dutandukanye tutaziranye twitinya dutinya abandi mbese tuvuye mu buzima butandukanye; bamwe bari barahunze bagaruka abandi baravukiye iyongiyo baza kureba ahantu hashya, abandi bafite ibikomere ku mutima no ku mubiri hose.”

Perezida wa komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge Bishop John Rucyahana yemeza ko n’ubwo atari umunyamuryango wa Unity Club buri wese abona umusaruro utangwa nayo bityo ngo gahunda zawo zikwiye kubera isomo izindi nzego.

Umuryango Unity club-Intwararumuri washinzwe muri Gashyantare 1996 nyuma y'imyaka 2 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe; uyu muryango ugizwe n'abayobozi bari muri guverinoma abayihozemo n'abo bashakanye. Intego yawo y’ibanze ni ukwimakaza umuco w'ubumwe n'amahoro byo nkingi y'iterambere rirambye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira