Yanditswe Nov, 29 2017 16:12 PM | 5,103 Views
Itsinda ry'abagize inteko ishinga amategeko bo mu gihugu cya Turkiya bari mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu basuye inteko ishinga amategeko imitwe yombi mu rwego rwo gutsura umubano inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi zisanganywe. Umuyobozi w'itsinda ry'abashingamategeko muri Turkiya Dr. Alim Tunç yashimye imikorere y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda, avuga ko hari byinshi bizatuma ibihugu byombi bikomeza gufatanya mu iterambere.
Muri urwo ruzinduko abagize inteko ishinga amategeko yo muri Turkiya baganiriye n'ab'u Rwanda, imiterere n'imikorere y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda, aho basobanuriwe inshingano zabo zirimo gutora amategeko, kugenzura imikorere ya guverinoma no guhagararira abaturage. Abo badepite kandi basobanuriwe imikoranire n'amahuriro agize inteko ishinga amategeko y'u Rwanda n'ay'inteko zishinga amategeko zo mu bindi bihugu.
Ukuriye itsinda ry'abagize inteko ishinga amategeko bo muri Turkiya Dr. Alim Tunç yavuze ko uru ruzinduko rubahaye kumenya byinshi bashingiraho mu iterambere ry'igihugu cyabo. Yagize ati, ''Dukurikije ibiganiro twagiranye n'abagize inteko ishinga amategeko, twongeye kubona ko u Rwanda rukomeye kandi rufite amategeko atajegajega muri aka karere ruherereyemo. Ikindi ni uko rutera imbere rushingiye ku baturage bakorera mu bufatanye, hari n'icyizere cy'uko ruzakomeza kwihuta mu iterambere, Turkiya n'u Rwanda dufite byinshi duhuriyeho, dutekereza ko byatuganisha ku iterambere.''
Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko uretse ubushuti busanzweho hagati y'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi, ngo hazakomeza kurebwa uruhare rwo guteza imbere abaturage binyuze mu butwererane. Ati, ''ibyo inteko zishinga amategeko zikora hari ibyo imwe iba irusha indi, n'indi ikaba yakwigiraho mu mikorere, ibyo bizakomeza kuganirwaho binyuze mu matsinda y'ubushuti, ariko icyo nagarukaho cyane ni ibijyanye n'uruhare inteko zishinga amategeko zigira nk'abahagarariye abaturage, mu gushobora guteza imbere abo baturage binyuze mu butwererane n'umubano mwiza hagati y'igihugu n'ikindi.''
Mu rwego rwo gushimangira umubano n'ubutwererane hagati y'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi, hasanzwe harashyizweho amatsinda y'ubucuti ku mpande zombi aho abagize inteko zishinga amategeko bunguraniramo ibitekerezo bakanagena ibyo bakora mu rwego rw'ubutwererane n'ishoramari.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru