AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Itsinda ry'abadepite muri Namibia basuye inteko y'u Rwanda

Yanditswe Sep, 25 2017 22:30 PM | 3,224 Views



Inteko ishinga amategeko yakiriye itsinda ry'abadepite baturutse mu gihugu cya Namibia, baje kurebera ku Rwanda uburyo rwakoresheje mu guteza umugore imbere. Perezida w'umutwe w'abadepite wakiriye iri tsinda avuga ko kuba abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda, biha igihugu amahirwe yo gutanga umusanzu mu kubaka ibindi bihugu.

Itsinda ry'aba badepite ryabanje kugirana ibiganiro na komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu, basobanurirwa uburyo hashyizweho amategeko ateza imbere umugore, harimo itegeko ry'ubutaka n'itegeko rigenga izungura, aha uburenganzira umugore ku mutungo. 

Aba badepite bo muri Namibia kandi bakiriwe na perezida w'umutwe w'abadepite madame Mukabalisa Donatille uvuga ko kuba abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda ari ishema. Yagize ati, "Kuri twebwe twumva ari agaciro gakomeye, kandi umusanzu tuba dutanze wo kubereka ibyo twabasizeho baba bashima, bibashije gushyirwa mu bikorwa n'ahandi hose mu bindi bihugu, byaba ari umusingi ukomeye cyane, kugira ngo Afrika ibashe gutera imbere, kugira ngo abanyafurika bose, ari abagore ari abagabo, ari abakobwa ari abahungu babashe kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, nta kuvuga ngo hari bamwe badafite ubwo burenganzira cyangwa se badafite n'izo nshingano."

Aba badepite bavuga ko bahisemo kuza mu Rwanda kubera ko ari cyo gihugu cya mbere gifite umubare munini w'abagore mu nteko ishinga amategeko, aho bavuga ko ibi byihutisha iterambere ry'umugore kuko ahagarariwe, kandi hagatekerezwa ku mategeko amurengera. Bavuga ko bungutse byinshi bateganya gushyira mu bikorwa nibasubira mu gihugu cyabo, birimo gutegura ingengo y'imari iha amahiwe ibitsina byombi.

Aba badepite bari mu Rwanda kugeza ku wa 29 z'uku kwezi banasuye ingoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi yubatse ku kicaro cy’ingoro yinteko ishinga amategeko.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage