AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Itsinda riyobowe na Ministiri Moiwo KaiKai ryasuye u Rwanda mu gihe cy'iminsi 14

Yanditswe Sep, 21 2016 16:29 PM | 1,691 Views



Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere cy’icyaro muri Sierra Leone Maya Moiwo KaiKai aravuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu by’Afurika bikomeje kugaragaraza imiyoborere myiza.

Kuri we asanga ibi biterwa na gahunda nziza zirimo no kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi. We n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara ibyumweru bibiri, aho bazasura inzego n’ibikorwa bitandukanye.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere cy’icyaro muri Sierra Leone Maya Moiwo KaiKai n’itsinda ayoboye basuye minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Basobanuriwe ubunararibonye bw’u Rwanda mu myaka 16 rumaze rutangije politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi.

Ministiri Maya Moiwo Kaikai, yavuze ko kimwe mu byamushimishije mu Rwanda, ari uruhare rw'abaturage muri gahunda zibagenewe.

Iki gihugu cya Sierra Leone cyahuye n'ibibazo bitandukanye birimo intambara hagati y'abaturage ndetse n’icyorezo cya Ebola, byose byagize ingaruka ku bukungu n’iterambere. Ni igihugu kigikeneye kwiyubaka muri byinshi birimo imiyoborere igamije iterambere ry'abaturage.

Mu ruzinduko rw'iminsi 14 bazamara mu Rwanda, aba bayobozi bashinzwe imiyoborere n’amajyambere y’icyaro muri Sierra Leone, bazasura ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n'ubutegetsi bw'igihugu, ndetse banitabire gahunda z'iterambere ry'abaturage zirimo umuganda na gahunda z'ukwezi kw'imiyoborere, hagamijwe kureba uko zikora.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage