AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Itsinda riyobowe na Hon. Mukabalisa Donatille ryahuye n'abanyarwanda muri Suede

Yanditswe Nov, 14 2016 10:29 AM | 1,384 Views



Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite Donatille Mukabalisa n'intumwa ayoboye zigizwe n'abadepite ku munsi w'ejo bahuye n'abanyarwanda baba muri Suede i Stockholm, aho yabasabye gutekereza ibintu bigari biganisha ku gushyigikira iterambere u Rwanda rugenda rugeraho.

Izi ntumwa za rubanda ziri muri Suede mu ruzinduko batumiwemo na bagenzi babo bagize inteko ishinga amategeko muri iki gihugu.

Uru ruzinduko rukurikiye urw'abadepite bo muri Suede bagize komisiyo 2 n'abandi bacuruzi bahagarariye abandi bagiye basura u Rwanda mu bihe bitandukanye kuva uyu mwaka utangiye.

Hon. Mukabalisa yabwiye aba banyarwanda ko igihugu cyabo gihora cyiha intego iri hejuru kandi uko iminsi yicuma iyo ntego igenda yisumburaho. Yagize ati ntidutekereza ibintu binini gusa, ahubwo tunabishyira mu bikorwa kandi ikibigaragaza ni uko bihindura imibereho y'abaturage mu gihugu hose.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize