AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Itorero Indemyabigwi ryari rimaze iminsi 7 ryasojwe

Yanditswe Jan, 12 2017 12:07 PM | 3,176 Views



Itorero Indemyabigwi ry'abarimu ryaberaga hirya no hino mu gihugu kuva tariki 5 kugeza kuya 12 Mutarama ryasojwe kuri uyu wa kane. Ni abarezi ibihumbi 54, 895 bigisha mu mashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyi ngiro.

Ni itorero ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: Uruhare rw'uburezi mu kubaka u Rwanda twifuza, abarisoje bakaba batangaza ko ari intore ziteguye gutumwa ku rugerero kwesa imihigo irimo kurera neza abana b'u Rwanda. Kwigisha amateka, umuco n'indangagaciro, gupima ubuzima bwabo, kurwanya ruswa, amakimbirane, gukunda umurimo no kuwunoza, kurinda abana guta amashuri n'ibindi.

Kubungabunga ubumwe bw'abanyarwanda, barwanya jenoside n'ingengabitekerezo yayo, gutoza abana umuco wo kwigira no kwihesha agaciro.

Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi mu butumwa bwe yagarutse kuri statut yihariye y'abarimu irimo no kunoza umushahara wabo, asaba abo bireba gukurikirana ko ishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Perezida wa komisiyo y'igihugu y'itorero, Rucagu Boniface, yabibukije ko abo bagiye gutoza ari abana b'igihugu bakwiye kuba intore zibereye u Rwanda. Yashimye imyitwarire yaranze aba barezi mu gihugu cyose.

Itorero rya 1 ry'abarezi ryabaye mu mwaka wa 2008, minisitiri w'uburezi Dr Papias Musafiri Malimba akaba avuga ko gutoza ari uguhozaho kandi haba hari ibikeneye guhuzwa.

Yongeyeho ko intego igihugu cyihaye ni ugushyira abana bose mu mashuli kdi bakayarangiza ntawe ucikirije icyiciro na kimwe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira