Yanditswe Dec, 20 2016 17:48 PM | 2,381 Views
Itegeko nshinga ry'u Rwanda rivuga ko umuryango ariwo shingiro kamere y'imbaga y'abanyarwanda bityo amategeko akaba agomba kuwurengera. Mu mvugo yumvikanisha gusigasira umuryango nyarwanda no kuwurinda ibyawuhungabanya.
Abagize ihuriro ry'abagize inteko ishinga amateko baharanira imibereho myiza n'iterambere biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubunga bunga umuryango. Abagize iri huriro babitangaje ubwo bari bamaze kwemeza amategeko agenga iri huriro.
Mu bibazo by' ingutu bavuga ko ari inkomyi ku iterambere ry'umuryango n'iry'igihugu muri rusange harimo ubwiyongere bw'abaturage butajyanye n'umusaruro.
Ikibazo cy'abana batwara inda bakiri bato hamwe na zimwe mu ngaruka z'iterambere ku muryango ni bimwe mu byo abagize Inteko ishinga amategeko baharanira Imibereho myiza n'iterambere bagaragaza nk' ibi ku isonga mu byo bagomba gukorera ubuvugizi no gukoraho ubukangurambaga nkuko bitangazwa na Depite Mukabino Henriette hamwe na Senateri Mushinzimana Appolinnaire.
Perezida w'umutwe w'abadepite Mukabalisa Donatille yashimye umusanzu waryo mu gushakira umuti ibibazo bitandukanye hagamijwe kwihutisha iterambere ry'abaturage abizeza ubufatanya bw'Inteko ishinga amategeko.
Ihuriro ry'abagize Inteko ishinga amategeko abaharanira Imibereho myiza n'iterambere RPRPD rimaze imyaka 13 rikaba rigizwe n'abadepite n'abasenateri barenga 75% by'abagize imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
4 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
5 hours
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru