AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Iterambere ry'u Rwanda ni ukuba abaturage barateye umugongo amacakubiri-Eliasson

Yanditswe Nov, 01 2016 14:24 PM | 878 Views



Umunyabanga mukuru wungirije w'umuryango w'abibumbye Jan Eliasson, avuga ko iterambere u Rwanda rugezeho, rubikesha kuba abaturage barashyize, bagatera umugongo ibitekerezo by'amacakubiri, kandi bakagira ijambo ku bibakorerwa. Ibi Jan Eliasson, yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, nyuma yo kwakirwa mu biro na Perezidante w'inteko ishinga amategeko Umutwe w'abadepite Donatille Mukabalisa.

Jan Eliasson avuga ko yatangajwe no kuba abanyarwanda bashyize hamwe mu iterambere mu gihe muri iki gihe isi yugarijwe n'abashaka gucamo ibice abaturage ku bw'inyungu zabo bwite.

Mu bindi ngo byamubereye urugero rwiza runakwiye kubera isomo ibindi bihugu, n'uburyo buri wese harimo n'imitwe ya politiki mu Rwanda ashobora gutanga igitekerezo kandi kikumvikana.

Perezidante w'inteko ishinga amategeko Umutwe w'abadepite Donatille Mukabalisa yavuze ko iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire bw'umugabo n'umugore mu Rwanda ari bimwe mu byo baganirije uyu munya suede wungirije umunyabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye.

Yagize ati: “Twaganiriye no ku birebana n'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore, n'uruhare byagize mu iterambere ry'igihugu cyacu, tunaganira no kubirebana n'uruhare rw'inteko ishinga amategeko mu birebana n'ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye, n'uruhare dukwiye kubigiramo kugirango zishyirwe mu bikorwa uko bikwiye.”

Umunyabanga mukuru wungirije w'umuryango w'abibumbye Jan Eliasson, yanavuze ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya hanze y' u Rwanda bakwiye kwemera gushyikirizwa ubutabera bakaburanishwa ku byaha basize bakoze mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira