Yanditswe Nov, 11 2016 10:47 AM | 761 Views
Kigali- Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane,Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko iterambere ry’ibihugu bya Afurika rigomba gushingira ku bufatanye bw’ibyo bihugu,kubera ubwo bufatanye butanga imbaraga mu kugaragaza isura nyayo y’umugabane wa Afurika mu ruhando mpuzamahanga.
Muri iki kiganiro, minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku bumwe bwa Afurika bwagiye bucibwa intege ahanini n'abavuga Afurika uko bishakiye. Gusa, ku rundi ruhande abanyafurika ubwabo bagashinjwa kudatanga ishusho nyayo y'umugabane wabo, bituma abayivuga nabi babona icyuho.
Aha ninaho ministiri w'ububanyi n'amahanga w' u Rwanda yagarutse ku kamaro ko kuvugurura komisiyo y'umuryango wa Afurika nk'umukoro wahawe umukuru w'igihugu cy' u Rwanda Paul Kagame, agira ati:
“Nk'uko twagiye tubibona, Afurika yagiye ifatwa nk'umugabane ufite abayobozi babi, abaturage bahorana ibibazo, kandi twese tuziko ibyo atari byo.rero twese tugomba kwita kuri iki kintu, wenda mushobora guha Perezida Kagame ibitekerezo, n'ibyifuzo n'ishusho y'uko afurika yamera, kuko ntitwagombye kuba tureba ku binyoma byitirirwa Afurika ahubwo twagombye kureba ku kuri kwa Afurika. Icyo twifuza ni uko ibindi bintu byiza byose biba ku mugabane wacu, yaba urubyiruko rukora ibintu bitangaje, abagore bari guhanga udushya mu mijyi ya Afurika, iterambere ry'ikoranabuhanga n'imiyoborere myiza, mu bice bya Afurika byose byarabuze. Ntekereza ko mwebwe nk'itangazamakuru natwe twese abanyafurika dufite inshingano yo kugaragaza ko ijwi rya Afurika ritasaraye, kandi mu cyimbo cya Perezida nasaba ko niba mufite ibitekerezo byiza ku kuzana iri jwi ry'ukuri kwa afurika muri aya mavugurura, nizera neza ko yashimishwa no kwakira ibyifuzo byanyu.”
Abajijwe ku mibanire y' u Rwanda n'ibihugu bya Afurika, minisitiri Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwagura no gutsura umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu bya Afurika, ibi bikagaragarira no mu ngendo nyinshi perezida Kagame amaze iminsi agirira mu bihugu bya Afurika hagamijwe kongera ishoramari,imigenderanire n'ubutwererane mu bihugu bya Afurika.
Ku kibazo cy'Uburundi nka kimwe mu bihugu bigize Afurika Minisitiri mushikiwabo avuga ko u Rwanda rwahisemo gutuza,n’ubwo akenshi ari igihugu gihora gishaka imibanire myiza nibindi bihugu.
Naho ku bikomeje kubera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Ministiri mushikiwabo, avuga ko Kongo ari igihugu kigena uburyo gikwiye kubaho no kuyoborwa, bityo ibiganiro bizava hagati y'ubuyobozi n'abaturage ntacyo bizatwara u Rwanda mu gihe umutekano w'abanyarwanda uzaba wubahirijwe, cyane ko igihugu cy' u Rwanda cyubaha ubusugire n'imibereho y'ibindi bihugu.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru