AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Isuku nke mu kanwa ishobora gutera indwara y'umutima

Yanditswe Mar, 20 2017 16:42 PM | 3,537 Views



Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu kanwa, abaganga bavura indwara z'amenyo bavuga ko isuku yo mu kanwa ku bana n'abakuze ari ingenzi cyane kuko iyo ititaweho biba intandaro yo kurwara indwara zinyuranye z'amenyo ndetse bikaba byaba intandaro y'ubundi burwayi bunyuranye burimo n’ubw’umutima.

Kuri Centre Tubiteho iherereye mu murenge wa Kimironko, abana  basaga 30 bafite ibibazo byo mu mutwe baharererwa bahawe inyigisho zirebana n’uko bakwita ku isuku y’amenyo kugirango adahura n'uburwayi.

Umuyobozi w’iki kigo, Gasana Ndoba avuga ko kwita ku isuku yo mu kanwa kuri aba bana biba bitoroshye: “Umwana nk'uyu kugirango amenye kwiyitaho ubwe, ni ibintu bitwara igihe, amara imyaka kugirango ashobore kibigira ibye.  Nkiyo umujyanye kwa muganga, kubera ko ari umwana uba usanzwe afite ubwoba muri we, iyo abonye ibikoresho by'abaganga b'amenyo, kugirango azemere kuhicara no kuvurwa biba bigoye, bisaba umuganga ufite kwihangana kdi uzi uko yaganiriza umwana nk’uwo.”

Bamwe mu baturage basanzwe bemeza ko bagenda basobanukirwa akamaro ko kwita ku menyo yabo.

Umutesi Honorate (Umuturage Gasabo): “Igihe umuntu atakoreye isuku amenyo, amenyo ye abasha  kubora, guhumura nabi ndetse akaba yavamo. Mu kwita ku menyo, umuntu ayoza 3 ku munsi, igihe cyose arangije gufata amafunguro.”

Abaganga bavura indwara z'amenyo bavuga ko 90% by’abarwayi amenyo yabo aba yaracukutse, bitewe n’isuku nke no gutinda kuyivuza.

Docteur Muhigana Adelaide uyobora ishyirahamwe ry’abaganga bavura indwara z’amenyo avuga ko isuku nke yo mu kanwa ikurura n'ubundi burwayi bukomeye:

“Mu kanwa hanyura ibintu byinshi, niho usanga hari za microbes mbi zishoboka. Izo microbe iyo utazivuje ziragenda zikanyura no mu maraso, zigakwira hose mu mubiri. Niyo mpamvu usanga hari abantu barwara umutima bitewe na infection y'iryinyo. Ushobora kugira infection mu myanya y'ubuhumekero bitewe n'uburwayi bw'amenyo. Abagore batwite, iyo batagize isuku yo mu kanwa bashobora kubyara abana batarageza igihe. Ikindi buri muntu akwiye kugira uburoso bwe. Abantu ntibagomba guhuza uburoso kuko bashobora kwanduzanya indwara zirimo igituntu.”

Ishami ry’umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko ku isi, 60 kugeza kuri 90% by’abana bageze igihe cyo kwiga n’abantu bakuru hafi 100% usanga bafite ikibazo cyo gutoboka kw’amenyo, akenshi giterwa n’isuku nke yo mu kanwa.

Kunywa itabi n’inzoga nabyo ngo bishobora gutera Cancer yo mu kanwa ikunze kugaragara cyane mu bantu bakuze.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage