Yanditswe Sep, 12 2017 16:34 PM | 4,831 Views
Abaturage b’Ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba barasabwa
Kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bagenda bahura nabyo hashingiwe ku muco ubaranga ngo
ibyo nibigerwaho bizihutisha iterambere n’ubumwe bw’ abaturage bibyo bihugu.
Ibi ni ibyatangajwe na Hon. Jacob Oulanyah Deputy Speaker w’inteko ishinga
amategeko w’igihugu cya uganda ubwo yitabiraga Iserukiramuco ry’umuco n’ubugeni
rihuza ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba ‘’JAMAFEST’’
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 6 byitabiriye iserukiramuco ry’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba JAMAFEST aho buri gihugu kigenda kigaragaza umuco wacyo binyuze mu ndirimbo n’imyino gakondo, ndetse kinamurika ibikorwa bitandukanye birimo umugeni n’ubukorikori. Abitabiriye iri serukiramuco batangaza ko uyu ari umwanya mwiza wo gushimangira ubumwe bw’Abaturage b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba.
Dr. James VUNINGOMA wagiye ayoboye itsinda ry’abanyarwanda bitabiriye JAMAFEST atangaza ko kuba ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba bihurira hamwe bigasangiza ibindi umuco wabyo ubiranga ari ikimenyetso cyiza gishimangira ubusabane bw’abatuye ibyo bihugu, yagize ati, "Ibi ngibi ni ikimenyetso kigaragaza ko abaturage b’ibi bihugu bya afurika y’iburasirazuba bashobora kubana neza, gusangira, gusurana bagahuzwa nibintu bitandukanye hashingiwe ku muco."
Deputy Speaker w’inteko ishinga amategeko w’igihugu cya Uganda Hon. Jacob Oulanyah umwe mu bayobozi bitabiriye iri serukiramuco yibukije abaturage b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba ko kubaho ubuzima bushingiye ku muco bifasha abenigihu kubona ibisubizo by’ibibazo bibugarije. Ati, "Ubuzima bushingiye ku muco abatubanjirije babagamo nibwo bwabafashaga kubona ibisubizo byibibazo bahuraga nabyo. Ibibazo nkamapfa, indwara n'ibindi bibazo byi ntambara n’amakimbirane babonaga uko babicyemura babinyujije mumuco kandi bakanyurwa. Ubwo tukaba turi hano twishimira uburyo tubayeho."
Ibihugu byitabiriye iyi ‘JAMAFEST’ ibaye ku nshuro ya gatatu ni U Rwanda, Uganda Burundi, Tanzania, Sudani y’amajyepfo ndetse na Kenya.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru