Yanditswe May, 25 2017 18:08 PM | 3,092 Views
Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe arakangurira abubaka amacumbi aciriritse kujya bashaka uburyo ababa basanzwe batuye aho bubaka nabo baba bamwe mu bagenerwa bikorwa b'iyo mishinga. Gen. Kabarebe akaba avuga ko ibyo nabyo byafasha mu gukemura ikibazo cy'imiturire y'akajagari.
Mu kagari ka Gako mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, niho hubatse umudugudu w'amacumbi aciriritse 32, yubatswe mu buryo bumaze kumenyerwa nka four in one. Ubwo yatahaga uyu mudugudu kumugaragaro, Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe, yakanguriye abafite imishinga yo kubaka amacumbi aciriritse hirya no hino mu gihugu, gushaka uko abasanzwe bimurwa aho bashyira ibikorwa byabo, baba bamwe mu bagenerwa bikorwa b'iyo mishinga, ibintu yemeza ko nabyo byafasha gukemura ikibazo cy'imiturire y'akajagari.
Uyu mudugudu wubatswe na kompanyi ABADAHIGWA KU NTEGO, yibarutswe na koperative KVCS igizwe n'abahoze mu ngabo z'igihugu. Buri nzu muri zo ifite uruganiriro, ibyumba 3 imbere, ubwiherero 2 n'ubwogero, n'ibindi byumba 2 hanze birikumwe n'ubwogero ndetse n'ubwiherero. Mukagashugi Joyce, ni umwe muri 13 bamaze kuguramo iyabo, wemeza ko miliyoni 18 n'ibihumbi 600 atari igihendo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru