Yanditswe Mar, 06 2017 16:32 PM | 1,648 Views
Kuva kuri uyu wa mbere, abantu bagera kuri 80
bafite ibibazo byo mu muhogo, mu mazuru,
mu matwi no mu kanwa ndetse n'abafite uburwayi mu nda bizwi kw' izina Hernie
batangiye kubagwa uburwayi bafite.
Ni ku bufatanye bw' ibitaro bya Kaminuza bya Kigali n'itsinda ry'abaganga baturutse mu gihugu cy' ubwongereza, bo mu muryango Rwanda Legacy of Hope.
Ubuyobozi bwa CHUK buvuga ko kuza kw'amatsinda nk aya bifasha mu kugabanya umubare munini w'abarwayi baba bategereje kubagwa kuko kuri ubu bari bafite abagera kuri 300 bategereje kubagwa bene ubu burwayi. Bamwe mu barwayi baje kugirango babagwe bavuga ko bafite ikizere cyo gukira uburwayi bukomeye bari bafite.
Ikiguzi ku murwayi umwe wa Hernie aramutse abagiwe mu gihugu cy' ubwongereza, ngo ni miliyoni 2 zisaga z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe mu ndwara zo mu myanya y'ubuhumekero ari miliyoni zisaga 4.
Uretse mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, itsinda ry'abaganga baturuka mu bwongereza rirakorera no mu bindi bitaro bigera kuri 5 byo hirya no hino mu gihugu, aho muri rusange bagomba kubaga abarwayi bagera kuri 250, bose bakaba bazabagwa ku buntu.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru