AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inzego zitandukanye zikwiye gufatanya kurwanya Kanseri--Mme Jeannette Kagame

Yanditswe Nov, 07 2017 17:29 PM | 3,052 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko kurwanya indwara za Kanseri bisaba ubufatanye bw' inzego zinyuranye, abantu bigishwa uko bakwirinda izi ndwara ndetse n' abarwaye bakitabwaho. Ibi Madamu Jeannette Kagame yabivugiye I Kigali atangiza inama ya 11 yiga kuri Kanseri ku mugabane w'Afurika, International conference on Cancer in Africa, akaba ari ku nshuro ya mbere ibereye mu Rwanda.

Imibare itangwa n'ishami ry'Umuryango w' Abibumye ryita ku buzima OMS, Igaragaza ko ku isi, mu mwaka wa 2015 abantu bagera kuri miliyoni 8 n ' ibihumbi 800 bapfuye bazize Kanseri, 70% byabo bari abo mu bihugu bikennye n' ibiri mu nzira y' amajyambere.

Afurika igaragazwa nk’ikomeje kugarizwa na Kanseri z'ubwoko bunyuranye. Iki ni ikibazo gihangayikishije kuko impuguke zaturutse mu mu bihugu 60 birimo iby' Afurika nibyo hirya no hino ku isi, zirimo kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kurwanya Kanseri. Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yashimye imbaraga ibihugu bishyira mu kurinda abaturage Kanseri. Yagize ati, "Mu  Rwanda, kimwe no mu  bindi bihugu, aho abaturage bashyiriweho uburyo bwo guzusumwa Kanseri, bituma abayirwaye bamenyekana. Kuri ubu abagabo basuzumwa 'cancer ya Prostate', abana  bafashwa kurwanya Kanseri yo mu maraso na Kanseri y' impyiko kuva bakiri bato, Kanseri y' ibere na Kanseri y' inkondo y'umubare nizo zikomeje kugariza abagore. Ikidutera imbaraga nuko ubushakashatsi bamaze imyaka myinshi bukorwa bugaragaza  ko 1/3 cya Kanseri zishobora kwirindwa. Niyo mpamvu dufite inshingano yo gushyiraho ingamba zihamye kandi zifatika zo kwirinda."

Umuyobozi mukuru w'ikigo nyafurika kigamije ubushakashatsi kuri Kanseri (African Organisation for Research and Training in Cancer) Professor Jean Marie Kambogo Mpolesha avuga ko guhura nk' abakora mu bijyanye na Kanseri, bizafasha umugabane w' Afurika mu rugamba urimo rwo kurwanya Kanseri. 

Nubwo nta bushakashatsi burakorwa ngo bugaragaze imibare y'abafite Kanseri mu Rwanda, ubuyobozi bw' ibitaro bya Butaro buvuga ko kuva bwatangira kuvura Kanseri mu mwaka wa 2012 bumaze kwakira abarwaye Kanseri basaga ibihumbi 6000.

Nk’uko bitangazwa na Ministeri y'ubuzima mu Rwanda, Kanseri zigaragara mu Rwanda, ku isonga hari Kanseri y'ibere, iy'inkondo y' umura, Kanseri ya Prostate, izifata mu rwungano ngogozi n' izindi. Kuva mu mwaka wa 2012, mu Rwanda abana b'abakobwa bafite imyaka 12 bakingirwa  kanseri y'inkondo y'umura.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage