Yanditswe Nov, 07 2017 17:29 PM | 3,052 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko kurwanya indwara
za Kanseri bisaba ubufatanye bw' inzego zinyuranye, abantu bigishwa uko
bakwirinda izi ndwara ndetse n' abarwaye bakitabwaho. Ibi Madamu Jeannette
Kagame yabivugiye I Kigali atangiza inama ya 11 yiga kuri Kanseri ku mugabane
w'Afurika, International conference on Cancer in Africa, akaba ari ku nshuro ya
mbere ibereye mu Rwanda.
Imibare itangwa n'ishami ry'Umuryango w' Abibumye ryita ku buzima OMS,
Igaragaza ko ku isi, mu mwaka wa 2015 abantu bagera kuri miliyoni 8 n '
ibihumbi 800 bapfuye bazize Kanseri, 70% byabo bari abo mu bihugu bikennye n'
ibiri mu nzira y' amajyambere.
Afurika igaragazwa nk’ikomeje kugarizwa na Kanseri z'ubwoko bunyuranye. Iki ni ikibazo gihangayikishije kuko impuguke zaturutse mu mu bihugu 60 birimo iby' Afurika nibyo hirya no hino ku isi, zirimo kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kurwanya Kanseri. Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yashimye imbaraga ibihugu bishyira mu kurinda abaturage Kanseri. Yagize ati, "Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu, aho abaturage bashyiriweho uburyo bwo guzusumwa Kanseri, bituma abayirwaye bamenyekana. Kuri ubu abagabo basuzumwa 'cancer ya Prostate', abana bafashwa kurwanya Kanseri yo mu maraso na Kanseri y' impyiko kuva bakiri bato, Kanseri y' ibere na Kanseri y' inkondo y'umubare nizo zikomeje kugariza abagore. Ikidutera imbaraga nuko ubushakashatsi bamaze imyaka myinshi bukorwa bugaragaza ko 1/3 cya Kanseri zishobora kwirindwa. Niyo mpamvu dufite inshingano yo gushyiraho ingamba zihamye kandi zifatika zo kwirinda."
Umuyobozi mukuru w'ikigo nyafurika kigamije ubushakashatsi kuri Kanseri (African Organisation for Research and Training in Cancer) Professor Jean Marie Kambogo Mpolesha avuga ko guhura nk' abakora mu bijyanye na Kanseri, bizafasha umugabane w' Afurika mu rugamba urimo rwo kurwanya Kanseri.
Nubwo nta bushakashatsi burakorwa ngo bugaragaze imibare y'abafite Kanseri mu Rwanda, ubuyobozi bw' ibitaro bya Butaro buvuga ko kuva bwatangira kuvura Kanseri mu mwaka wa 2012 bumaze kwakira abarwaye Kanseri basaga ibihumbi 6000.
Nk’uko bitangazwa na Ministeri y'ubuzima mu Rwanda, Kanseri zigaragara mu Rwanda, ku isonga hari Kanseri y'ibere, iy'inkondo y' umura, Kanseri ya Prostate, izifata mu rwungano ngogozi n' izindi. Kuva mu mwaka wa 2012, mu Rwanda abana b'abakobwa bafite imyaka 12 bakingirwa kanseri y'inkondo y'umura.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru