AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Inteko yumvise ibisobanuro bya MINICOM na MINAGRI ku bibazo bitandukanye

Yanditswe Feb, 19 2018 15:20 PM | 5,903 Views



Ministiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine na Ministiri w'ubucuruzi n'inganda Vincent Munyeshyaka bitabye inteko ishinga amategeko y'u Rwanda umutwe w'abadepite bisobanura ku bibazo byagaragaye mu buhinzi no mu bucuruzi cyane cyane bw’igihingwa cy’ibirayi. Ministeri y’ubuhinzi iravuga ko mu gihe cya vuba hazashakwa abashoramari mu buhinzi bw’ibirayi kuko ari igihingwa gikomeye.

Bimwe muri ibyo bibazo byibanze ku musaruro w'ibirayi wabaye mwinshi bikabura isoko bibera abahinzi ikibazo gikomeye. Ministiri w'ubucuruzi n'inganda yavuze ko hafashwe ingamba zose zatuma umusaruro w'ibirayi ugira agaciro, harimo no gushyiraho igiciro fatizo. Yagize ati, "Uko igiciro ku gicuruzwa cy'ibirayi cyashyizweho, no mukubikora Leta ikora ku buryo n'ubundi abantu kuba bakomeza kuganira no ku giciro byakomeza bigakorwa. Leta icyo iba ireba n'inyungu ya buri wese"

Nyuma yo kugaragarizwa ko hari imbuto zitagaragaje ubuziranenge ku buryo zatakaje n'isoko mu nganda bigateza igihombo, Ministre w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine,yasobanuye ko bakibimenya bakoranye n'ibigo by'ubushakashatsi kugira ngo hageragezwe indi mbuto. Ati, "Tumaze kubimenya, twakoranye n'ibigo by'ubushakashatsi bikora ubushakashatsi mu mbuto z'ibirayi, tuzana ibyo byasabwaga n'inganda turabigerageza, nibyo ndimo mbabwira ko hari amoko ane tugiye gutanga afite ibyongibyo bisabwa n'inganda. Ariko kubera ko ibirayi bigiye kuba igihingwagikomeye, tugiye gushaka n'aba investors"

Nyuma yo kwisobanura imbere y'abadepite, abo ba ministiri babajijwe ibibazo bitandukanye nabyo wasangaga ahanini bigaruka ku buhinzi bw'ibirayi n'umusaruro wabyo.

Uretse ikibazo cy'ibirayi cyagarutsweho cyane, ministeri zombi zanisobanuye ku bindi bihingwa byagaragaje ibibazo ku musaruro n'ubuziranenge bwabyo. Ibyo ni nk'ibigori, ingano na soya yaguye igiciro cyane bitewe n'abashoramari bahisemo gukoresha iyo bakuye hanze ibahendukiye, bityo bica intege abahinzi bayo kongera kuyihinga ndetse hanavugwa ku mbuto zibikwa nabi cyangwa zikamara igihe kirekire zidakoreshwa, nyuma bikagaragara ko ntabuzirange zifite.

Abadepite bakaba bavuze ko banyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe, kuko abisobanuye bemeye ko ibibazo bihari, biha n'ingamba zuko bizakemuka, imyanzuro ikazashyikirizwa Ministre w'Intebe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira