AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inteko yemeje imishinga y'amategeko arebana no kohererezanya abanyabyaha

Yanditswe Dec, 27 2017 18:07 PM | 3,677 Views



Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda yemeje imishinga y'amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano yo kohererezanya abahamwe n’ibyaha n’abakurikiranyweho ibyaha hagati y'u Rwanda n'ibihugu bya Ethiopia, Malawi na Zambia. Leta y'u Rwanda ikaba ivuga ko aya masezerano azafasha mu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri ibyo bihugu.

Inteko Rusange y’umutwe w’abadepite yatangiye yemeza ishingiro ry’igihembwe kidasanzwe na gahunda yacyo. Mu byo abadepite batangiye biga harimo imishinga 5 y’amategeko irebana no kohererezanya abahamwe n’ibyaha n’abakurikiranyweho ibyaha hagati y’u Rwanda na Malawi, Zambia ndetse na Ethiopia, imishinga yanahise yemezwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y'Ubutabera Evode Uwizeyimana avuga ko u Rwanda rukomeje kugirana amasezerano yo muri uru rwego n'ibindi bihugu. Yagize ati, "Hari ibihugu byagiye bigorana cyane birimo Zambia na Malawi, ni bimwe mu bihugu dukeka ko byihishemo abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byitwazaga ko ayo masezerano adahari. Amasezerano kugirango asinywe bisaba ubushake bwa politiki. Ibindi bihugu birimo Mozambique ibiganiro bigeze kure, turagerageza na Zimbabwe nubwo iseta ibirenge, amaperereza akorwa n'inzego z'ubutabera z'u Rwanda yerekana ko biriya bihugu byo mu majyepfo ya Afurika birimo abantu benshi bakoze cyangwa bagize uruhare mu byaha bya Jenoside."

Evode Uwizeyimana avuga kandi ko n'ibihugu bitarasinyana amasezerano n'u Rwanda bisabwa gutanga abakurikiranyweho ibyaha. Ati, "Ku bintu birebana n'ibyaha mpuzamahanga birimo Jenoside, ibyaha by'intambara n' ibyaha byibasira inyoko muntu, kwitwaza ko ayo masezerano adahari ntacyo bivuze. Hari amategeko mpuzamahanga ashingiye ku muco, areba bose, wasinya utasinya ntabwo wakora Jenoside ngo wihishe ahantu witwaze ngo nta masezerano abantu bafitanye. Canada yohereje abantu nta masezerano dufitanye iyo bikozwe gutyo byitwa transfer cyangwa deportation."

Iyi mishinga y'amategeko ije nyuma y'indi irebana n'amasezerano u Rwanda rwasinyanye n'ibindi bihugu birimo na  Congo Brazzaville.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage