AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Inteko yasabye akarere ka Nyarugenge kutadindiza imishinga yatangiye

Yanditswe Feb, 28 2017 13:13 PM | 2,591 Views



Akarere ka Nyarugenge kageze ku gipimo cya 44,2 % mu mikoreshereze y’ingengo y’imari, ariko ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko butegereje imisoro n’amahoro izinjira mu kwezi gutaha kugira ngo iyi ngengo y’imari igere ku ntego bihaye. Itsinda ry'abadepite bagize komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu ryasabye ako karere gukurikirana imishinga yatangiye kugira ngo itazadindizwa n’amafaranga yatinda kuboneka.

Ingengo y'imari y'akarere ka Nyarugenge y'uyu mwaka ingana na n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 16 (16.471.205.817), imaze gukoreshwaho asaga miliyari 6 (6.081.048.678), ni ukuvuga ko ngo igeze ku kipimo cya 44,2%.

Iki gipimo kikiri hasi ugereranyije n'igihe gisigaye cy'amezi yegera 4 ngo umwaka w'ingengo y'imari urangire. Ibi bifitanye isano n'igipimo kiri hasi cy'iyinjira ry'imisoro n'amahoro muri ako karere, aho amafaranga yagombaga kwinjira ari miliyari zisaga 8 z’amafranga y’u Rwanda  (8.045.539.498), ubu hakaba hamaze kwinjira miliyari 2 (2.704.019.022) angana na 36% gusa. 

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyarugenge ushinzwe iterambere ry'ubukungu Nsabimana Vedaste, yabwiye abadepite  ko ibi bipimo ku mikoreshereze y'ingengo y'imari bishingiye ahanini ku mafaranga yinjira mu karere ategerejwe mu minsi iri imbere

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge bwasabye itsinda ry'abagize iyi komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu kubakorera ubuvugizi kugira ngo hasuzumwe uko umwaka w'ingengo y'imari wazahuzwa n'umwaka w'imisoro n'amahoro kugira ngo bijye byorohereza akarere kubonera ku gihe amafaranga yifashishwa mu kurangiza ibikorwa bikubiye mu mihigo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize