Yanditswe Nov, 27 2017 20:45 PM | 3,632 Views
Abakoresha ibyuma
byifashisha imirasire yangiza nk’ibikoresho byo kwa muganga n’ibyifashishwa
n’abacunga umutekano mu gusaka abinjira ahantu runaka, barasabwa kubikoresha
neza kugira ngo bitagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Ibi byagarutsweho mu
kiganiro nyunguranabitekerezo umutwe w’abadepite wari watumiyemo inzego zirebwa
n’ikoreshwa ry’iyi mirasire yangiza zirimo na minisiteri y’ibikorwa remezo.
Iki kiganiro
nyunguranabitekerezo cyari kigamije kurushaho gusobanukirwa n'imiterere
y'imirasire yangiza kugira ngo hanozwe umushinga w'itegeko ryo kurinda ingaruka
zo muri urwo rwego.
Prof Remy Wilson Bana, umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda, yasobanuriye abadepite ko iyi mirasire yangiza ikoreshwa mu buvuzi, mu gucunga umutekano, mu kwica udukoko twangiza ibihingwa n'ahandi.
Irangashingiro ry'uwo mushinga w'itegeko rikaba ryari ryaremejwe n'inteko rusange y’umutwe w'abadepite mu kwezi gushize, ariko rikaba ryarashyikirijwe komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi kugira ngo irisuzume ingingo ku yindi, noneho rizatorwe rimaze kumvikana neza.
Inkuru mu mashusho:
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru