Yanditswe Mar, 14 2017 18:09 PM | 1,959 Views
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka
ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Intumwa za rubanda ziravuga
ko bibabaje kuba hakiri abana bivugwa ko barokotse iyo Jenoside nyamara umwirondoro wabo ukaba
utaramenyekana neza.
Depite Manirarora Annoncée akomoza kuri bimwe muri ibyo bibazo ariko
agatinda ku cy'abana bivugwa ko barokotse Jenoside nyamara umwirondoro wabo
ukaba utaramenyekana n'ubwo ngo bamaze kuba bakuru.
Mu bindi bibazo byatinzweho ubwo Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko yagezaga ku nteko rusange y'abadepite raporo yakoze nyuma yo gusesengura raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside mu mwaka wa 2015/2016, harimo icyo imitungo y'abarokotse Jenoside yigaruriwe n'abaturanyi babo cyangwa abo mu miryango yabo.
Ikibazo cy'abakatiwe n'inkiko cyane cyane iza gacaca batarafungwa hamwe
n'abatarakora igihano cya TIG bakatiwe nyuma yo kwemera uruhare bagize muri
Jenoside nacyo cyagaragajwe n'abadepite nk'icya kagombye kuba cyaravuye mu
nzira.
Inteko rusange y'abadepite yemeje raporo ya Komisiyo y'ubumwe bw'abanyarwanda mu gihe hakinononsorwa imyanzuro irimo no gusaba guverinoma kongerera Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside ingengo y'imari ngo yite ku bikorwa birimo gushyingura mu buryo bw'ikoranabunganga inyandiko za gacaca no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru