AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inteko ivuga ko amagambo akoreshwa mu ikoranabihanga ashobora gusoba abaturage

Yanditswe May, 09 2017 13:28 PM | 4,134 Views



Uruhare rw'ikoranabuhanga mu buhinzi n'ubworozi rwagaragaye nka kimwe mu bishishikaje cyane abadepite ubwo basuzumaga imbanziriza mushinga y'ingengo y'imari ya minisiteri y'urubyiruko n'ikonabuhanga y'umwaka wa 2017/2018 hamwe n'iy’igihe giciriritse; ni ukuvuga mu myaka itatu iri imbere.

Abadepite kandi bagarutse ku nyito n'amagambo akoreshwa mu ikoranabuhanga ngo basanga ashobora gusoba abaturage ndetse bagaragaza ko hakwiye ubukangurambaga bukomeye kugira ngo koko abaturage barusheho gusobanukirwa Ikoranabuhanga ryatangiye kwinjira mu buzima bwose bw'igihugu nkuko bitenganyijwe mu cyerekezo 2020.

Bashingiye ku byerekezo by’igihugu n’imyanzuro y’umwihero w’abayobozi uheruka, abadepite babajije ibibazo bitandukanye ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w'urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana ngo asanga inteko y'ururimi n'umuco ikwiye gufasha mu gushaka amagambo yihariye akoreshwa mu ikoranabuhanga nubwo ngo hagiye gushyirwa ingufu mu kurushaho kubisobanurira abaturage mu gihe yagaragaje ko hamaze guterwa intambwe ikomeye mu kugera ku bipimo  by'ikoranabuhanga igihugu cyihaye.

Nubwo ministeri y'urubyiruko n'ikoranabanga ivuga ko mu mwaka utaha yiteguye kohereza miliyoni 500 mu turere, abadepite baravuga ko ari make mu gihe nk'inama y'igihugu y'urubyiko yihariye 4% by'iyo ngengo y'imari kandi ari rumwe mu nzego zishamikiye kuri minisiteri zagimbye kugira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa gahunda zayo nkuko byemejwe mu mwihero w'abayobozi uheruka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage