Yanditswe May, 09 2017 13:28 PM | 4,134 Views
Uruhare rw'ikoranabuhanga mu buhinzi n'ubworozi
rwagaragaye nka kimwe mu bishishikaje cyane abadepite ubwo basuzumaga
imbanziriza mushinga y'ingengo y'imari ya minisiteri y'urubyiruko
n'ikonabuhanga y'umwaka wa 2017/2018 hamwe n'iy’igihe giciriritse; ni ukuvuga
mu myaka itatu iri imbere.
Abadepite kandi bagarutse ku nyito n'amagambo akoreshwa mu ikoranabuhanga ngo basanga ashobora gusoba abaturage ndetse bagaragaza ko hakwiye ubukangurambaga bukomeye kugira ngo koko abaturage barusheho gusobanukirwa Ikoranabuhanga ryatangiye kwinjira mu buzima bwose bw'igihugu nkuko bitenganyijwe mu cyerekezo 2020.
Bashingiye ku byerekezo by’igihugu n’imyanzuro y’umwihero w’abayobozi uheruka, abadepite babajije ibibazo bitandukanye ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Minisitiri w'urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana ngo asanga inteko y'ururimi n'umuco ikwiye gufasha mu gushaka amagambo yihariye akoreshwa mu ikoranabuhanga nubwo ngo hagiye gushyirwa ingufu mu kurushaho kubisobanurira abaturage mu gihe yagaragaje ko hamaze guterwa intambwe ikomeye mu kugera ku bipimo by'ikoranabuhanga igihugu cyihaye.
Nubwo ministeri y'urubyiruko n'ikoranabanga ivuga ko mu mwaka utaha yiteguye kohereza miliyoni 500 mu turere, abadepite baravuga ko ari make mu gihe nk'inama y'igihugu y'urubyiko yihariye 4% by'iyo ngengo y'imari kandi ari rumwe mu nzego zishamikiye kuri minisiteri zagimbye kugira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa gahunda zayo nkuko byemejwe mu mwihero w'abayobozi uheruka.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru