AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Intego igihugu gifite ni ukugira umuryango ukungahaye-Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe Oct, 11 2017 17:27 PM | 8,701 Views



Madamu Jeannette Kagame avuga ko intego  u Rwanda rufite ari ukugira umuryango ukungahaye kandi ubasha kwigira. Ibi yabivugiye mu Karere ka Kirehe ubwo yatangizaga gahunda y’ubukangurambaga ku miyoborere n'imibereho myiza mu muryango nyarwanda.

Ubwo yageraga mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore, Akagali ka Nyamiryango, Madamu wa Perezida wa Repubulika yabanje gutaha ibyumba ababyeyi bo muri uyu murenge biyubakiye kugirango bajye babona ahantu hizewe basiga abana babo batarageza ku myaka 6, babone uko bajya  mu mirimo ya buri munsi.

Madamu Jeannette Kagame yahaye kandi abana amata mu rwego rwo kubafasha kugira ubuzima bwiza no guca ukubiri no kugwingira. Naho abana bagera kuri 15 bafite ubumuga bahawe amagare yo kugenderamo.

Ubwo yatangizagaa ubukangurambaga ku miyoborere n' imibereho myiza mu muryango, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Imiyoborere myiza ari imwe mu nzira ziganisha ku mibereho myiza y'umuryango.

“U Rwanda twifuza ni u Rwanda rufite impinduka zigaragara zihera ku muntu ku giti cye, umuryango muto n'umuryango mugari, igihugu n' akarere duherereyemo, isi yose muri rusange. Twifuza kugira umuryango ukungahaye kandi ubasha kwigira, kugirango tubigereho, birakwiye ko abagize umuryango babana mu bwumvikane , bagakorera hamwe igenamigambi ryabo kandi bakabera urugero rwiza abana babyara.” Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kandi n’ubwo hari byinshi byiza bimaze kugerwaho mu guteza imbere imiryango, hari ibikenewe gushyirwamo imbaraga mu kubikumira no kubirwanya birimo nk’ihohoterwa rikorerwa abana n'ibibazo bigaragara mu miryango.

Mu gihe cy'amezi abiri ubu bukangurambaga buzakorerwa ku rwego rw'imirenge, butegerejweho uruhare mu kugabanya imfu n'indwara z'abana, kugira umuco wo guha umuturage services yishimiye no kugira umuryango ufite imibereho myiza.

Imiryango 10 yagabiwe, ikaba yituye izazikomotseho abaturanyi babo, bose bakaba bashima gahunda ya girinka igamije gutuma imiryango irushaho gutera imbere.

Ibi bikorwa kandi byanahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa n’uw’umugore wo mu cyaro, no gutangiza ukwezi kw'imiyoborere n'icyumweru cy'ubuzima aho abana bahawe ibinini by' inzoka ndetse na Vitamine.


Mu buhamya bwatanzwe n'abana b' abakobwa bagaragaje ko inzozi bari bafite zo kuba abakobwa bafitiye igihugu cyabo akamaro bagenda bazigeraho. Ku ruhande rw'abagore bo bagaragaje ko bashoboye guteza imbere ingo zabo, bafasha abaturanyi babo kwivana mu bukene kdi biyemeza kubera ababyeyi abana b'impfubyi.

Akarere ka Kirehe ibi bikorwa byatangirijwemo, habaruwe abana b'abakobwa barenga 1000 batewe inda mu gihe cy' umwaka umwe gusa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira